Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Comfort my people International yafashije  abana 200 bava mu miryango itishoboye gusubira kw’ishuri (Amafoto)

Mu cyumweru twarangije ni ukuvuga ikibanziririza icy’itangira ry’amashuri ,umuryango w’ivugabutumwa witwa Comfort my People International (Humurize abantu banjye) wafashije abana batishoboye bagera kuri 200 no mu turere twa Burera na Kamonyi aho bahawe ibikoresho by’ishuri.

Ibi  bikorwa by’ubugiraneza byakozwe na Comfort my Peaple International byakorewe mu turere tubiri aho mu karere ka Burera hafashijwe abo  mu murenge wa Cyanika naho  mu karere ka Kamonyi hafashwa abo mumurenge wa  Musambira.

Abana batishoboye bahawe ibikoresho by’ishuri bigizwe n’amakayi n’amakaramu ,Boite Matematicale n’ibindi byose bijyanye n’ibikenerwa kw’ishuri by’umwihariko bamwe muri aba bana bakaba basanzwe banafashwa na Comfort my Peaple kwishyurirwa amafaranga y’ishuri.

Madame Uwimbabazi Dancille wavuze mw’izina ry’abagenerwabikorwa yavuzeko ashima Imana cyane yakoresheje umuryango wa Comfort my People International kuko nyuma yuko muri uyu mwaka wa 2024 yagize ibyago byo gupfusha umwana we w’umukobwa yagize amahirwe uyu muryango ufata musaza we ubu umwishyurira Minerivale, wanabahaye ibyo kurya ndetse waranabasuye ubaremamo ibyiringiro.

Pastor Willy Rumenera umuyobozi wa Comfort my People International ubwo yarabajijwe n’itangazamakuru impamvu mu bikorwa bakora harimo kwita cyane ku gushyigikira abana ku binyanye no kwiga yavuzeko ubundi umubyeyi wese imirage ibiri akwiriye kuraga umwana harimo ku mutoza inzira y’agakiza no kumufasha mubyo kwiga.

Yagize ati :” Niyo mpamvu natwe nka Comfort my People nk’umuryango wa Gikirisitu twita cyane kukubwiriza ubutumwa bwiza buhindura abantu kuba abigishwa ba Yesu ndetse tukanita ku bijyanye no gufasha abana kubona uburezi bwiza kugira ngo azigirire umumaro anawugirire umuryango n’igihugu”.

Yakomeje agira ati “Comfort my People International ntabwo twita ku bana gusa ahubwo hari n’ibindi bikorwa bitandukanye dukora birimo nko kuba twarubatse amazu asaga 200 ku miryango itishoboye yiganjemo abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.”

Pastor Willy Rumenera umuyobozi wa Comfort my People International yasobanuye impamvu bita cyane ku bana

Pastor Willy yakomeje avuga ko abana bafashwa n’uyu muryango harimo abishyurirwa Minerivale n’ibindi bitandukanye mu buzima busanzwe, ndetse avuga ko uyu muryango utanga ibyo kurya ku bakene aho yamaze kugaburirwa imiryango myinshi  ndetse hanasurwa abarwayi mu bitaro bitandukanye ndetse uyu muryango unishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu batandukanye hirya no hino mu gihugu n’ibindi bikorwa byinshi by’ubugiraneza.

Uyu muyobozi yongeye ati “Twasobanukiwe ko Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ari iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi” (Yakobo 1:27) ,ibi rero niyo mpamvu twita ku batishoboye dushyizeho umwete kuko kora ndebe ikwiye kuruta vuga numve ndetse na Roho nziza ikwiriye gutura mu mubiri muzima.”

Comfort My People International yashinzwe ndetse iyoborwa na Pastor Willy Rumenera, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda (National Director Rwanda) akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba (East Africa Regional Detector).

Teen challenge Pastor Willy ahagarariye mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba ni umuryango ufasha abantu kureka ibiyobyabwenge hakoreshejwe ijambo ry’Imana n’amasengesho(Faith based rehabilitation center).

Abana basaga 200 batishoboye mu mirenge ibiri umwe wo mukarere ka Burera nundi wo muri Kamonyi bafashijwe na Comfort my People International gusubira kw’ishuri
Pastor Willy Rumenera umuyobozi wa Comfort my People International

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *