Pasiteri akaba n’Umuririmbyi w’indirimbo zo guhuimbaza Imana Jackie Mugabo yageze i Kigali nyuma y’igihe yari amaze ari mu Bwongereza aho atuye anahakorera umurimo w’Imana. Uyu mushumba agarukanye amashimwe menshi ashingiye ku byo Imana yakoze ikiza umwana we w’umuhungu indwara ya Kanseri ( Cancer) bigatuma bibongerera imbaraga mu murimo w’Imana.
Muri gahunda ateganya gukorera I Kigali higanjemo ibikorwa by’urukundo asanzwe akora byo gufasha abatishoboye cyane cyane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 no gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye.
Uyu mushumba mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo taliki ya 21 Ukwakira 2024 ubwo yarageze ku kibuga k’indenge i Kanombe yavuzeko yuzuye amashimwe akomeye kuba Imana yararinze u Rwanda n’abanyarwanda bakaba barakoze amatora y’umukuru w’igihugu mu mahoro n’umutekano kandi ahandi hari igihe usanga habaye imvururu.
Ati:”Natwe mu bwongereza twatoye neza cyane kandi twitorera Paul Kagame umuyobozi dukunda kuko yateje u Rwanda imbere.Mu by’ukuri ntawe utareba aho u Rwanda rwavuye naho rugeze bityo rero nk’abanyarwanda dukwiriye gushima Imana .
Uyu mushumba yabwiye IYOBOKAMANA ko akomeje umurimo w’Imana yaba muburyo bwo kuririmba aho asigaye afatanya n’umuhungu we witwa William Gisa Mugabo Imana yakijije Cancer bituma yiyegurira gukorera Imana ndetse nawe akaba ari i Kigali aho yitabiriye ibikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye nko mu kiswe Player Party Altar youth Fellowship cyabereye kibagabaga muri Kigali Christian School ku mataliki ya 18-21 Ukwakira 2024 ndetse akaba yaranataramanye n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Christian Life Assembly Rwanda (CLA) i Nyarutarama n’ahandi hatandukanye ateganya gukorera muri iyi minsi bari mu Rwanda.
Pasiteri Mugabo ni umuyobozi mukuru wa Sisterhood in Christ International Ministries . Iyi ministeri yayishinze kugira ngo afatanye n’abandi bagore n’abakobwa mu rugendo rwo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no gufasha abatishoboye kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Binyuze muri iyi minisiteri hatangijwe umushinga wiswe ‘ Change Life’ wakozwemo ibikorwa byinshi aho abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batuye muri Kinyanya bahawe imashini zo kudoda n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’imyambaro n’ibiribwa.
Jackie Mugabo avuga ko gukora ibikorwa by’urukundo bidasaba ko umuntu atunze ibya mirenge, ahubwo ko biva mu mutima w’urukundo n’impuhwe.Yagize ati: “ Gufasha abatishoboye ni umuhamagaro wanjye.
Mfite umutima wo kubitaho kandi ndashima Imana inshoboza. Mu gihe cyose mbonye umuntu ukeneye ubufasha mba numva nta mahoro mfite kugeza ngize icyo nkora kuri we. Nezezwa no gukora icyo Imana ishaka ka ko nkora kandi gifite umumaro mu maso yayo.
” Ubwo isi yose yari yugarijwe na Guma mu Rugo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid 19, Jacky Mugabo umutima we ntabwo wari utuje kuko imiryango myinshi yari ikeneye ubufasha muri ibi bihe.
Ku bw’iyi mpamvu yakoresheje imbaraga nyinshi mu gukusanya ubufasha hirya no hino kugira ngo abashe kugaburirwa imiryango muri iki gihe cyari gikomeye.Uyu mubyeyi kandi yagize n’uruhare runini mu gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Bye bye Nyakatsi’ afatanyije n’inzego za Leta.
Muri iyi minsi y’ikoranabuhanga rikataje, Jackie Mugabo ni umwe mu ba ‘influencers’ bakoresha TikTok mu ivugabutumwa ryo guhamagarira benshi kuza kuri Kristo. Kugeza ubu akaba afite abantu benshi bamaze guhindurirwa mu bikorwa bye by’ivugabutumwa akorera kuri TikTok.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE:
Pastor Jackie Mugabo yakiriwe na benshi babana kurubuga rwa TikTok bavugako banyurwa cyane n’ivugabutumwa akorera ho