Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Tugeze mu gihe abagore babiri bafite intego zitandukanye bahanganiye ku musozi umwe-Apostle Mignonne Kabera

Apostle Mignonne Alice Kabera ,umuyobozi mukuru w’umuryango wa Women Foundation Minsitries akaba n’umushumba w’amatorero ya Noble Family Church yavuzeko tugeze mu bihe bikomeye aho hariho abagore babiri badahuje intego ariko bakaba bahanganiye ku musozi umwe.

Ibi Apostle Mignonne Kabera yabivugiye mu giterane cya All Women together baherutse gukorera muri BK Arena kikitabirwa n’abantu benshi cyane baturutse imihanda yose y’igihugu ndetse n’abandi baturutse ku migabane itandukanye nko mu bihugu by’Afuruka no ku yindi migabane igize isi.

Ibi Apostle Mignonne Kabera yabivuze abihereye ku nkuru y’abagore babiri dusanga mu gitabo cy’abami ba kabiri 6:28( Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?” Aramusubiza ati “Uyu mugore yarambwiye ati ‘Zana umwana wawe w’umuhungu tumurye none, ejo tuzarya uwanjye.’Nuko duteka umwana wanjye turamurya, bukeye bwaho ndamubwira nti ‘Zana umwana wawe tumurye’, none yamuhishe.”

Yagize ati:”Umugore yashutse undi aramubwira ngo turye umwana wawe bityo umuntu nagusanga akakubwira ngo zana umwana wawe uzamubwire ngo zana uwawe abe ariwe tubanza kuko tugeze mu gihe cy’abagore babiri kandi ibi ngiye kubabwira ni ubuhanuzi “.

Uyu mushumba yatanze ubusobanuro avugako umugore asobanura itorero aho yabwiye abari bateraniye BK Arena ko muri iki gihe dusohoyemo dufite itorero tukanagira ikiyise itorero ariko tuzakomeza kuba itorero nubwo ikiyise itorero rikomeje guhaguruka ariko itorero rya Kirisitu riracyahagaze kandi ryanditseho ngo Uwiteka azi abe.

Ati:”Abagore babiri umwe yasanze undi kuko hari mu gihe cy’inzara kandi natwe tugisohoyemo aho bamwe mufite inzara yo kubaka ingo ariko ndabagira inama niba uri umusore cyangwa umukobwa cyangwa ukaba umugore wibana cyangwa uri n’umugabo utagira umugore nyabuneka ndabinginze igihe ugiye gushakana n’umuntu ujye ubanza umenye uwo ariwe kugira ngo ubanze umenye niba azemera kurera abana bawe “.

Yakomeje agira ati:”Tugeze mu gihe bamwe mu bagore barimo gutogosa abana nk’igihe cya Elisa kuko niba umuntu ashobora kwemera kwiyandarika imbere y’abana be akajya kwicuruza agakora ibintu bishobora kumwambura ishema rye mu by’ukuri uko si ukurya abana muby’ukuri.

Apostle Mignonne Alice Kabera ,umuyobozi mukuru w’umuryango wa Women Foundation Minsitries akaba n’umushumba w’amatorero ya Noble Family Church

Ati:”Ndababwiza ukuri ko iyo Imana iguhaye agakiza itakwambura umuco n’ubupfura ahubwo irabyongera ariko tugeze mu gihe umuntu agenda akikora ibyo adashaka kugira ngo abone amafaranga ugasanga umuntu yambaye ibintu biteye isoni akajya konsa isi imbere y’abana be kandi nukuri ushobora kuba utunganye ukanaka ugasa neza kandi wambaye wikwije ndetse wanaba ugezweho rwose kandi ufite ubupfura.

Muramenye rwose mutazaba nkuriya mugore washutse undi ngo azane umwana we bamurye narangiza nawe arazana uwe maze bamara kurya uwe we agahisha uwe rwose biragatsindwa kuba waba witwa ngo urakijijwe ariko ukabura ubwenge kuko uwahishe umwana hahise hamanuka ubuhanuzi bwa Elisa ko ejo hari ibiryo maze umwana we atabarwa gutyo mu gihe uwundi bari bamutogosheje.

Apostle Mignonne Kabera yasoje iyi nyigisho ahumuriza abantu ko bakwiriye guhumura kuko abana babo batazapfira muri iyi nzara rwose ntibazatogosa umwana wawe,ntibazatogosa amavuta yawe ,ntibazatogosa amasezerano yawe humura uzasohokana umwana wawe ari muzima kuko Imana twizeye igomba kutwiyereka ikagira ibintu irema kandi bigafatika.

Reba iyi nyigisho yose hano:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress