Mu gihugu cya Uganda mu nkambi ya Nakivale hari hamaze iminsi igiterane cyateguwe n’umuryango wa Baho Global Mission. Igiterane cyasize abagera kubihumbi 10 bihannye ndetse abandi bakize indwara z’umubiri.
Iki giterane cyatangiye kuwa gatandatu taliki 10-11 Kanama 2024, cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye n’Amatorero yo mu nkambi ya Nakivale gitangizwa na Rev Pastor Isaie Baho ari nawe muyobozi wa Baho Global Mission; Umuryango w’ivugabutumwa usanzwe utegura ibiterane hirya no hino muri Africa y’Uburasirazuba.
Iminsi nk’itanu mbere yuko igiterane nyirizina gitangira Baho Global Mission yakoze ibindi bikorwa birimo ivugabutumwa mu bigo by’amashuri aho binyuze muri iyi gahunda yo gusanga urubyiruko aho rwiga habwirijwe abasaga ibihumbi mirongo itandatu kandi bose bahigira byinshi birimo impuguro mw’ijambo ry’Imana bashiahikarizwa kwita kuri ejo hazaza habo.
Kuwa gatanu taliki ya 9 Kanama 2024 mbere y’uko igiterane nyirizina gitangira, habaye amahugurwa y’urubyiruko ndetse ku kibuga cy’umupira cyo mu nkambi ya Nakivale habanje kuba umukino w’amaguru wahuje ikipe ya New congo FC na Young Boys FC zose zo muri iyi nkambi mu rwego rwo gukusanya urubyiruko hamwe ngo rubwirizwe ijambo ry’Imana.
Kuwa gatandatu mu gitondo mbere y’uko igiterane gitangira, habayeho amahugurwa y’abashumba n’aba Pastor bayoboye amatorero atandukanye abarizwa muri iyi nkambi ya Nakivale.
Iki giterane cyitabiriwe ku bwinshi cyaranzwemo ibihe byinshi byo gusenga ndetse no kubwiriza Ijambo ry’Imana aho Rev Pastor Isaie Baho yari we mwigisha mukuru muri iki giterane.
Inyigisho zigishijwe muri iki giterane zose zerekanaga urukundo Imana yakunze abantu maze ikabaha Yesu ngo abacungure abakize urupfu rw’iteka. Aho ibi byasize abantu barenga 120 bihannye bakakira Umwami Yesu nk’umwami n’umukiza wabo. Muri iki giterane hanakiriyemo indwara zitandukanye z’umubiri kubw’Imbaraga z’amasengesho.
Uretse Rev Pastor Isaie Baho iki giterane cyarimo abavugabutumwa batandukanye barimo Bishop Festo Benjamin, Pastor Amiel Katekera bo mu gihugu cya Tanzania hamwe n’umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba.
Ku munsi wa nyuma habayeho Tombola ku bantu batandukanye bitabiriye iki giterane maze abanyamahirwe batsindira Telephone, Radio, Television n’Igare.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Rev Pastor Isaie Baho yabanje gushimira abamufashije bose ngo iki giterane kigende neza ndetse anavuga ko intego Nyamukuru ya Baho Global Mission ari ukugeza inkuru nziza ya Yesu Kristo ku bantu bose mu mpande enye z’isi.
Umwe mu bitabiriye iki giterane waganiriye na IYOBOKAMANA witwa Gakumba Valens yavuze ko ibihe nk’ibi bituma abantu bongera gusabana n’Imana ndetse abakizwa bakiyongera.
Mu kiganiro gito IYOBOKAMANA twagiranye na Rev.Pastor Isaie Baho umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa wa Baho Global Mission twamubajije imbamutima ze nk’umushumba kubona hari abantu bashya bakira Yesu nk’umwami n’umukiza avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kubona hari umuntu wakiriye agakiza
Yagize ati:“Ibi ni ibigaragaza ko Imana ituri imbere mu muhamagaro wayo kuri twe muri uyu murimo, kandi bigaragara byari bikenewe ko dutegura igiterane nk’iki hano muri iyi nkambi ya Nakivare kuko abantu barahembutse ,abandi bakira indwara z’umubiri ndetse abandi bakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo rwose turashima Imana yabanye natwe ikadushoboza gukora ivugabutumwa nkiri.
Uyu mushumba twamubajije niba hari icyo aba bizera bashya Baho Global Mission ibataganiriza kugira ngo bakomeze gukomerera mu byo bizeye yatwemereye ashize amanga agira ati “Yego kandi cyane, dufite gahunda yo gukurikirana cyane cyane aba bakristo bashya kuko tubaha uburenganzira bwo gusengera mu matorero akorera aho tuba twakoreye igiterane kandi nyuma bitanga umusaruro kuko abashumba baduha amaraporo yuko bamwe babatijwe mu mazi menshi abandi bahawe imirimo itandukanye mw’itorerero.
Yagize ati “Icyo twasabye abakiriye agakiza n’ukumenya ko ari ingingo za Kristo kandi batari bonyine muri uru rugendo, tuzafatanya dushakira ingingo z’itorero imibereho myiza,byose bidahusha intego rusange yacu ko ari ukuvugavubutumwa mu bikorwa, atari mu magambo gusa”.
Mu mafoto reba ibihe by’ingenzi byaranze iki giterane.
Amafoto:IYOBOKAMANA PICTURES