Bishop Dr.Rugagi Innocent umushumba mukuru w’amatorero ya Redeemed Gospel Church yabatije abizera bashya bagera kw’ijana anakira mw’itorero abandi bagera kuri 47 nk’umusaruro w’amezi 3 n’iminsi 27 amaze asubiye gukorera mu Ruhango nyuma yo kuva muri Canada.
Uyu mushumba yanavuze ku kijyanye n’inkundura y’ifungwa ry’insengero imaze iminsi mu Rwanda aho yanenze bamwe mu bantu bavugako ibi Leta iri gukora byo gufunga insengero ari akarengane k’itorero.
Taliki ya 3 Ukwakira 2024 niho mw’itorero rya Redemmed Gospel Church mu Ruhango habereye umuhango wo kubatiza abizera bashya bagera kuri 97 no kwakira mw’itorero abandi bantu bagera kuri 50 nk’intego nkuru y’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu kuko yavuze ngo nimugende mu mahanga yose mu bwirize ubutumwa bwiza abemera mu babatize mw’izina rya Yesu.
Uretse kubatizwa mu mazi menshi, bamwe mu babatijwe bujujwe imbaraga z’umwuka wera aho bamwe bavuze mu ndimi nshya ndetse bagaragarwaho ibindi bimenyetso by’imbaraga z’umwuka wera.
Mu kiganiro gito IYOBOKAMANA twagiranye na Bishop Dr.Rugagi Innocent twamubajije imbamutima ze nk’umushumba kubona hari abantu bashya bakira Yesu bakanemera kubatizwa, yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Imana iri kumwe n’Itorero.
Yagize ati “Ibi ni ibigaragaza ko Imana ituri imbere mu muhamagaro wayo.Turashima Imana rero cyane yo yaduteye iteka yongera abakizwa buri munsi mw’ Itorero rya Redemmeed Gospel Church mu Rwanda.
Tumubaza niba hari icyo aba bizera bashya itorero ribateganyiriza kugira ngo bakomeze gukomerera mu byo bizeye yatwemereye ashize amanga agira ati “Yego kandi cyane, dufite gahunda yo gukurikirana cyane cyane aba bakristo bacu bashya, ariko muri rusange dukurikirana abakristo bacu, tubasura aho batuye kuko intego yacu n’ukumenya ingingo z’itorero neza, tukamenya imibereho yabo ya buri munsi, kugirango tubashe gufatanya kwiteza imbere nk’itorero.”
Yagize ati “Icyo twasabye ababatijwe n’ukumenya ko ari ingingo za Kristo kandi batari bonyine muri uru rugendo, tuzafatanya dushakira ingingo z’itorero imibereho myiza, kandi ibi bizakorwa muri rusange kubirebana n’ubuzima bwo mu Mwuka no mu mibiri bw’Ingingo z’itorero ryacu. Intego yacu, n’ukuvuga ubutumwa mu bikorwa, butari mu magambo gusa”.
Ntuzajye ucikwa n’ivugabutumwa bakora unyuze hano: