Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Itorero umuriro wa Pentecote ryiyomoye kuri ADEPR ryahagarikiwe ibikorwa byose na RGB ibaziza guteza igikuba muri rubanda

Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, kubera ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo ndetse no kwigisha inyigisho ziyobya zidindiza iterambere ry’abaturage.

Iyo uvuze itorero umuriro wa Pentecote benshi bibuka Agakombe muri ADEPR kuko ryabayeho nyuma yuko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ari umushumba mukuru waryo ashwanye na ADEPR kuko we ntiyarashyigikiye ko buri mukirisitu ahabwa ifunguro hakoreshejwe agakombe ka buri wese bituma yigumura atangiza itorero gutyo hari mu mwaka w’i 2001 nubwo yaje kwitaba Imana mu mwaka w’i 2021.

RGB yemeje ko yahagaritse ibikorwa by’iri torero biciye mu ibaruwa Dr Uster Kayitesi uyiyobora yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille wariyoboraga.

Ni icyemezo uru rwego ruvuga ko rwafashe nyuma y’igenzura ryimbitse rwakoze ku bikorwa by’iri torero.

RGB ivuga ko iryo genzura ryagaragaje ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo “gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo, ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze”.

Ibindi bibazo birimo kuba zimwe mu nyigisho z’Itorero “ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage”.

Harimo kandi kuba Itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero ndetse n’ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice; ikindi ubuyobozi bw’itorero bukaba butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere.

Hari kandi kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu amategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategekoshingiro.

Itorero Umuriro wa Pentekonte ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora mbere yo gupfa muri 2021 yari yanze gushyira umukono kuri gahunda nshya ya ADEPR yo gukoresha agakombe gato gahabwa buri mukristo mu gihe cy’Igaburo Ryera.

Pasiteri Majyambere yavugaga ko abakristo bose bagomba gusangirira ku gikombe kimwe nk’uko Yesu Kristo yasize abisabye intumwa ze kujya zibigenza iteka.

Kuva uyu mushumba yatabaruka iri torero ryagiye rigaragaramo bombori bombori za hato na hato zishingiye ku miyoborere,amahame shingiro n’ibindi bitandukanye ari nabyo RGB ivuga ko yahereyeho ihagarika ibikorwa byose by’iri torero rifite ikicaro gikomeye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko i Kibagabaga n’andi mashami atandukanye hirya no hino mu gihugu.

KURIKIRA IKI KIGANIRO USOBANUKIRWE BYINSHI KURI IKI KIBAZO:

Ngiyi Ibaruwa RGB yandikiye ubuyobozi bw’itorero Umuriro wa Pentecote

Kimironko-Kibagabaga niho hari ikicaro gikuru kiri torero ryahagarikiwe ibikorwa na RGB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress