Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Aho uri nicyo ukora ujye umenya ko wahashyizwe n’Imana kandi izabikubaza-Apostle Dr.Paul Gitwaza

Umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yibukije abantu ko buri muntu wese azabazwa ibijyanye ni inshingano yari afite hano ku isi, uko yazitwayemo.

Apôtre Paul Gitwaza ibi yabigarutseho mu nyigisho aherutse gutanga ubwo yari mu materaniro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho yibukije abantu akamaro ko gukiranuka no gukora imirimo mizima, kuko aribyo bizagena amakamba abantu bazahabwa mu bwami bw’ijuru.

Yatangiye avuga ko umurimo wose ni inshingano ukora hano ku isi, uri umurinzi wabyo Kandi ugomba kubikora ndetse ugahagarara aho hantu uzi neza ko uzabibazwa.

Yagize ati”Buri muntu wese azabazwa ibijyanye ni inshingano yari afite hano ku isi, niba warazikoze kugira ngo abantu bakubone, cyangwa warugamije guhesha Imana icyubahiro”.

Yakomeje avuga ko ku munsi w’urubanza abantu benshi bakiriye Yesu Kristo bazarokoka kurimbuka, ariko hakurikikireho urubanza rwo gupima imirimo y’abantu, ari naho abantu benshi bazisanga bagiye mu ijuru ariko bakagenda nta kamba na rimwe bafite.

Ati”Yego uzarokoka ujye mu ijuru kuko wakiriye Kristo, ariko ushobora kuzagenda nta kamba na rimwe ufite kuko utabaye umurinzi mwiza waho Imana yagushyize ngo uyihagararire”.

Umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza yahuguye abantu ko aho bari nicyo bahakora bazabazwa n’Imana uko bitwaye

Apôtre Paul Gitwaza yavuze ko mu Ijuru hari intebe izacirirwaho urubanza rw’abakristo, aho imirimo ya buri muntu izapimwa, yewe n’amagambo y’imfabusa umuntu yagiye avuga kuri uwo munsi azagaragazwa, aho akaba ari naho tuzamenyera gukiranuka umuntu yagize bitewe n’amakamba azahabwa.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko abigisha inyigisho z’ubuntu gusa, aha ariho bajya bibeshyera bakabwira abantu ko iyo wakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza biba bihagije, yuko imirimo ntacyo imaze.

Iyi ntumwa y’Imana muri iyi nyigisho yakomeje yifuriza abantu kuzarangiza neza, aho yifashishije amagambo agaragara muri Bibiliya agira ati “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

Apôtre Paul Gitwaza yasoje yifuriza abantu kuzarangiza neza kuko aribwo bazahabwa ikamba ryo gukiranuka, kuko rihabwa abarangije neza gusa.

Uyu mushumba kandi ntiyashyize akadomo kuri iyi nyigisho atibukike abantu kujya baharanira kuzataha ubukwe bw’umwana w’intama bambaye imyenda yera, Kandi ko ibyo bizagenwa nuko bitwara hano ku isi mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza mu minsi mike araba ari mu Rwanda mu giterane cya Afurika Haguruka 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *