Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Isengesho Meddy yasengeye Perezida Kagame ryazamuye amarangamutima ya benshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, umuramyi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy yafashe umwanya asabira Perezida Paul Kagame ndetse n’abazamukomokaho ibyiza biva ku Mana.

Mu magambo yanditse mu rurimi rw’Icyongereza yagize ati: “Ineza ye ikubeho n’ibisekuruza igihumbi n’umuryango wawe hamwe n’abana bawe, n’abana babo, ndetse n’abana babo.”

Ubu butumwa Meddy abutambukije mu gihe abanyarwanda aho bari hirya no hino ku Isi ndetse no mu gihugu nyirizina bari mu bihe by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Meddy wakiriye agakiza akemera ko Yesu ari Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, yamaze igihe kingana n’umwaka atagaragara muri muziki, mu 2023 atangaza ku mugaragaro ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse ashyira hanze indirimbo zirimo ‘Grateful’ hamwe n’iyo yafatanyije na Adrien Misigaro bise ‘Niyo Ndirimbo yanjye’

Hirya no hino ku Isi, Abanyarwanda batoye Umukuru w’Igihugu n’Abadepite 53 ku wa 14 Nyakanga 2024, naho kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga abari imbere mu gihugu bakomeje amatora, mu gihe ku wa 16 Nyakanga 2024 hazatorwa Abadepite b’ibyiciro byihariye.


Umuramyi Meddy yasabiye imigisha Perezida Kagame 

Perezida Kagame yifurijwe na Meddy imigisha ituruka ku Mana imyaka ibihumbi n’ibihumbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *