Jotham Ndanyuzwe usanzwe ari umwandisi w’Ibitabo akaba n’umuvugabutumwa w’umumisiyoneri, agiye kwimikwa nka Pasiteri mu birori byatumiwemo abaramyi bakunzwe cyane.
Jotham Ndanyuzwe azimikwa ku mugaragaro mu muhango wiswe “Ordination Recognition Service” uzabera muri Canada tariki 03-04 Kanama 2024 mu Itorero Elevated Life Community Church riyoborwa na Pastor Rwagasore Emmanuel usanzwe ari umuramyi uririmbana n’umugore we mu itsinda Emma & Salem Melodies.
Mu kiganiro na inyaRwanda dukesha iyi nkuru, umwanditsi mpuzamahanga w’ibitabo, Jotham Ndanyuzwe, yavuze ko yishimiye inshingano nshya Imana imuhaye zo kuba Pasiteri. Ati “Nahoraga nkora nk’umuvugabutumwa ariko mu buryo bw’ubu Missionary, rero Imana yashimye ko mpabwa inshingano nk’umushumba”.
Yavuze ko itorero ryamugiriye icyizere, nawe afata umwanya wo kubisengera. Ati “Rero ni andi mahirwe kuri njye kugira ngo ngeze kure ubutumwa nahawe ndetse no gukomeza kwandika n’ibindi bitabo. Intego yanjye ni uguhindura abantu benshi mbazana kuri Kristo no kugira ngo abantu babone amahoro”.
Ibi birori byatumiwemo abakozi b’Imana barimo Rev. Garry Mullen, Rev Sebazungu J.Peter, Gisubizo Ministries Edmonton ndetse na Nice Ndatabaye uri kwitegura gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitarmo yatumiwemo Adrien Misigaro na Aime Uwimana, kizaba tariki 18/08/2024. Jotham Ndanyuzwe avukana na Nice Ndatabaye.
Tariki 09 Werurwe 2024 ni bwo Pastor Jotham Ndanyuzwe yamuritse igitabo cya kabiri “Love Across All languages: A Global Journey”, cyahise kigera mu bihugu 45 ku isi harimo nka Canada, USA, Australia, Germany, South Africa, China, Italy, Norway n’ibindi. Ni mu gihe igitabo cye cya mbere ari ikitwa “Izina Risumba Byose” cyasohotse mu 2022.
Jotham Ndanyuzwe yashakanye na Ineza Benisse kuwa 27/02/2021. Basezeranye imbere y’Imana muri Kenya muri Calvary Church Komarock. Aramushimira cyane ku bwo kumushyigikira iteka mu murimo w’Imana, ati “Sinarangize ndashimiye madame Benisse Ndanyuzwe ku bwitange no kunshigikira ntahwema kunshigikira”.
Jotham Ndanyuzwe agiye guhabwa inshingano z’Ubushumba mu Itorero riyoborwa na Pastor Emmanuel Rwagasore
Jotham Ndanyuzwe wari umuvugabutumwa agiye kuba Pasiteri
Pastor Jotham Ndanyuzwe hamwe n’umugore we wamamaye muri Gisubizo Ministries
Jotham Ndanyuzwe ugiye gusengerwa nka Pasiteri avuga ko bizamufasha kugeza kure ubutumwa bwiza
Ibi birori byatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye n’abaririmbyi bakunzwe