Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kigali:David’ School yatangiye kwigisha gucuranga na Karate abana bari mu biruhuko

David’ School imaze imyaka 9 yigisha abana basaga 1,000 ibigendanye no gucuranga Piano, Gitari, ingoma n’imbyino za Kinyarwanda, kuri ubu yatangije isomo ry’imikino njyarugamba ya Karate byose bikazafasha abana muri ibi biruhuko.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa David’s School, Bwana Ntigurirwa Peter, yavuze ko bafite ubunararibonye muri gahunda yo kwigisha abana dore ko bagiye bakorera mu bigo bikomeye birimo nka Riviera High School, Ecole International de Kigali, King David n’ahandi, ikaba ifite umwihariko w’abalimu b’inzobere.

Yangeyeho ko abalimu babo baba bari ku rwego mpuzamahanga kandi bakaba bafite impano yo gusabana n’abana kuri buri kigero uhereye ku myaka 3 kuzamura. Aya masomo ngo azamara ikiruhuko cyose kingana n’amezi abiri aho bazajya biga inshuro eshatu mu cyumweru.

Iyo basoje bakora amarushanwa aho abana bose bashyirwa mu matsinda ya Muzika (Band Musicale) ndetse abakina Karate bagashakirwa amarushanwa bajyamo. Buri mwana ahabwa inyemezabumenyi izamufasha kugera ku rundi rwego rwisumbuye mu gihe yaba yifuza kubikora mu buryo bwa kinyamwuga.

Iri shuli rikorera muri Kigali i Remera mu Giporoso ku Itorero rya Angilikani, rikaba rikora kuva kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu uhereye saa Mbili za mu gitondo kugeza saa Sita n’igice. Amasomo yatangiye kuwa Mbere tariki ya 8/7/2024, kwiyandikisha nabyo bikaba bikomeje.

Ku memenya amakuru no kwandikisha umwana wahamagara kuri 0788301895 no kuri 0788711574

Abahanga bavuga ko gucuranga bituma ubwonko bw’umwana bukuru neza.Zana umwana wawe hakiri kare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *