Araruhutse inshuti ya Yesu aruhukiye mu gituza cye asinziriye murukundo rw’Imana aratabarutse Umuvugabutumwa Dr.Just Nsenga warangwaga n’ishyaka n’umuhate byo gukunda umurimo w’Imana.
Amakuru y’urupfu rwuyu mukozi w’Imana Iyobokamana.rw twayamenye tuyakuye ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwa Facebook rw’intumwa y’Imana Apostle Dr.Paul Gitwaza washyizeho ubutumwa bwo guhumuriza umuryango wa Nyakwigendera aho yavuzeko itorero rya Zion Temple ritazibagirwa ubwitange,ishyaka n’umuhate byarangaga Ev.Dr.Justin Nsenga.
Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza yanditse agira ati:”Umuryango wanjye na AuthenticWorldMinistries na Zion TempleCelebrations Center, tubabajwe n’urupfu rw’umukozi w’Imana,wakoreraga
Imana n’umuhate, n’ishyaka Umuvugabutumwa Dr Justin Nsenga .
Imirimo myiza wakoze iguherekeze.Turihanganisha umuryango we, umufasha we abana n’incuti ze mur’ibi bihe bikomeye.Turasenga ngo ihumure riva ku Mana ribasange.
Ubuzima bwawe, Ubwenge n’ubwitonzi byari mu ndangaciro zawe za buri munsi.
Ruhukira muri Kristo kandi Imirimo wakoreye itorero rya Zion Temple /Dallas Fort Worth ntabwo tuzabyibagirwa.Uruhukire mu mahoro adashira “.
One Response
Imana ihumurize abasigaye ndazi neza ko abacu bagiye bizeye tuzababona