Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev.Nathan MUHUTU yatorewe kuyobora Dioseze ya Cyangugu muri Anglicani

Rev.Muhutu Nathan yatorewe kuyobora Dioseze ya Cyangugu mw’itorero ry’Anglicani ry’u Rwanda.

Nkuko bikubiye mw’itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero kuwa 29 Gicuransi 2024 rivugako uyu mushumba ariwe watorewe kuyobora iyi Dioseze ya Cyangugu akaba azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwepisikopi ku cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024.

Iri tangazo rigira riti :Twebwe The Most Rev. Dr. Laurent Mbanda Umwepisikopi Mukuru w’ Itorero Angilikani ry’u Rwanda tunejejwe no kumenyesha Abakiristo baryo, Ihuriro ry’ Abanglikani ku Isi yose n’Abanyarwanda bose muri rusange ko Inama y’Abepisikopi yateranye mu cyumba cy’ inama cya Diyoseze ya Cyangugu, kuwa gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, yatoye Rev.Nathan MUHUTU kuba Umwepisikopi wa karindwi wa EAR Dioseze ya Cyangugu.

Inama y’ Abesikopi yemeje ko Umwepisikopi watowe azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwepisikopi ku cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024.

Bikorewe i Rusisi kuwa 29 Gicurasi Umwaka w’ Umwami wacu 2024.

Rev.Nathan Muhutu akaba yarahanganye kuri uyu mwanya na Rev.Mahirwe Obadias bombi nibo Bari abakandida ku mwanya wa Musenyeri mushya wa Diyoseze Angikinani ya Cyangungu nkuko byari biherutse gutangazwa kuwa 04 Gicurasi 2024 ko Rev.Nathan Muhutu na Rev. Mahirwe Obadias ari bo bakandida 2 batowe na Sinode ya EAR Cyangugu kuzashyikirizwa House of Bishop igatoramo Musenyeri mushya wa Cyangugu.

Amakuru iyobokamana yamenye ni uko Rev.Nathan Muhutu asanzwe akorera ku cyicaro gikuru cy’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR Headquarter) .

Itangazo ryatanzwe n’itorero Anglicani ry’u Rwanda

Rev.Mahirwe Obadias waruhanganiye umwanya wo kuyobora Dioseze ya Cyangugu na Rev.Nathan Muhutu

Rev. Nathan Muhutu watorewe kuyobora Dioseze ya Cyangugu mw’itorero Anglicani ry’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress