Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, Isaac Gafishi, usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye anakwa Esther Muberarugo, anamuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Brabus.
Isaac Gafishi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Waiting for You’, ‘You made a way’, ‘Don’t Give up’ n’izindi.
Uyu muhanzi yasabye anakwa umukunzi we mu birori bibereye ijisho byabaye ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024. Byabereye mu busitani bwa Mlimani Garden ku i Rebero, aho byitabiriwe n’abarimo Miss Muyango Claudine.
Ubwo bari bageze mu gihe cyo gutanga impano, Isaac Gafishi yatunguye umukunzi we, amuha imwe mu modoka zigezweho mu Rwanda yitwa “Brabus”, ihagaze arenga miliyoni 500 Frw.
Amakuru IYOBOKANA ifite ni uko Isaac Gafishi na Esther Muberarugo bazasezerana imbere y’Imana ku wa 26 Gicurasi mu Itorero Restoration Church i Masoro.
Impapuro z’ubutumire zerekana ko abazifatanya na bo kuri uwo munsi bazabakirira mu busitani bwa Jalia Hall Rusororo.
Isaac Gafishi yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi, ariko yisanga ari impunzi muri Kenya ku myaka 13 mu buzima butari bworoshye, aho yavuye yerekeza muri Amerika.