Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye, Apôtre Yongwe yashukishaga abantu kubatinyisha ikibi kugira ngo bamuhe amafaranga abasengere abandi akabizeza icyiza.
Bwamusabiye guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Urukiko rwasuzumye niba ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byashingirwaho ahamwa n’icyaha.
Bwagaragaje ko ubwo Yongwe yerekwaga amashusho abwiriza ndetse anasaba abantu kuzana amaturo ngo babone ibyo babuze, yemeye ko ari aye.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko hari ikibanza yatunze cya miliyoni 7 Frw akihawe n’umugore yasengeye umugabo we wari waramutaye akagaruka.
Apôtre Yongwe yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi.
Urukiko rushingiye ku itegeko ryerekeye itangwa ry’ibimenyetso mu nkiko, rwagaragaje ko kuba Apôtre Yongwe yemera icyaha, rusanga yaragikoze kandi agomba kugihanirwa.
Rushingiye ku kuba yaraburanye yemera icyaha, igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri kigomba kugabanywa agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.
Rwavuze ko ibyo bigano bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.
Bivuze ko Apôtre Yongwe wari ufungiwe muri Gereza ya Mageragere agomba guhita afungurwa kuko igihano cye cyasubitswe.
Kuba cyasubitswe mu gihe cy’umwaka umwe nabyo bisobanuye ko muri icyo gihe agomba kwitwararika kugira ngo adakora icyaha.
Apôtre Yongwe yasubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.