Umuhanzi Jado SINZA yatangarije Itangazamakuru ko ageze Kure imyiteguro y’igitaramo cya “Redemption live Concert” anizeza abazakitabira kuzahemburwa n’ibihe byiza bizaba bikirimo.
Kuri uyu wa Gatatu muri Dove Hotel, Jado Sinza ari kumwe na Zoravo wamamaye mu muziki wo kuramya no Guhimbaza Imana mu gihugu cya Tanzania, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka aho imyiteguro y’igitaramo “Redemption Live Concert” kizabera muri Camp Kigali igeze.
Jado Sinza yatangaje ko imyiteguro y’igitaramo cye kizaba tariki 17 Werurwe 2024 irimbanyije ndetse umunsi ku wundi basubiramo zimwe mu ndirimbo bazaririmba muri iki gitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi nka Bosco Nshuti, True Promises ndetse na Zoravo.
Ni ikiganiro kitagaragayemo Bosco Nshuti ku bw’impamvu zitunguranye yagize ndetse na True Promises ntibabasha kuhaboneka ku bwa gahunda barimo zitatumye babasha kuboneka. N’ubwo batahabonetse, Jado Sinza yatangaje ko aba bakozi b’Imana bose bazaba bahari kuri iki cyumweru muri Camp Kigali kuva saa kumi z’umugoroba.
Umuhanzi Zoravo uzaba ari umwe mu bahanzi bategerejwe cyane muri iki gitaramo, yirahiriye umuziki wo mu Rwanda ndetse na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire ndetse na Jado Sinza wamutumiye.
Zoravo kandi yahishuye ko indirimbo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi ari zimwe mu zikunzwe mu gihugu cya Tanzania cyane ko iri mu Giswahili kandi akaba ari rwo rurimi basanzwe bavuga nka kavukire. Izindi ndirimbo nyarwanda zikunzwe kuririmbwa muri Tanzania, harimo Sikiliza ya Mbonyi, Majina Yote y’itsinda rya Hymnos ndetse n’izindi zitandukanye.
Zoravo usanzwe ari inshuti ya Jado Sinza mu gitaramo, yatangaje ko ashobora no kuzahagirira umugisha akaba yakorana indirimbo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda by’umwihariko ababifitemo ubushake kuko gukorana indirimbo n’undi muhanzi bisaba kuba bose biyumvamo gukorana no gushyira hamwe.
Agaruka ku gitaramo cye, Jado Sinza yavuze ko yacyise Redemption bisobanuye “Gucungurwa” kugira ngo yamamaze ubutumwa bwiza bwo gucungurwa no kurangururira amahanga icyo Imana yamushyize mu kanwa kugira ngo abwire amahanga.
Jado Sinza wakoze igitaramo cya mbere mu mwaka wa 2017 muri Dove Hotel, yemeje ko amaze kugira ubunararibonye mu mitegurire no gukora igitaramo cyiza avuga ko yizeye ko ibintu bizagenda neza kuri iki cyumweru muri Camp Kigali. Jado yongeye guhishura ko Indirimbo ye yise “Ndategereje” azayisubiramo mu Giswahili ari kumwe n’umuhanzi Zoravo.