Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kigali:Amacumbi ya EAR yuzuye atwaye 175 yatashywe kumugaragaro-Amafoto

Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) ryujuje inyubako nshya zagenewe guturmwo zatwaye miliyoni 175 Frw, mu mugambi waryo wo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Izi nyubako zuzuye muri EAR Paruwasi Rebero, zatashywe kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024.

Inzu zatashywe ni eshatu ariko buri imwe yubatswe mu buryo butuma iturwamo n’imiryango ibiri (two in one). Ni inzu zubatswe mu buryo bugezweho zifite ibyumba bitatu, uruganiriro, uburiro n’igikoni.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya sosiyete icunga izi nyubako, Kigali Anglican Business Company (KABCO), James Kazubwenge, yagaragaje ko ubufatanye buri mu byatumye babasha kwesa uyu muhigo.

Yavuze ko mu bushobozi bafite bahereye ku kubaka amacumbi nka kimwe mu bihangayikishije abatuye i Kigali muri ibi bihe, kandi ashimangira ko bazakomeza.

Kazubwenge yavuze ko ubu izi nyubako zose zamaze kubona abazikodesha bityo ko bazitezeho umusaruro ufatika.

Umukuru w’abakristo muri EAR Paruwasi Rebero, Niyobuhungiro Esther, yashimiye Imana kubw’iki gikorwa bagezeho, avuga ko igishimishije ari uko byose byakozwe mu mahoro.

Umushumba wa EAR Paruwasi Rebero, Rev. Jean Claude Nsengiyumva na we yavuze ko izi nyubako ari ingirakamaro dore ko zatanze akazi ku bazikozeho bazubaka, agaragaza ko bazakomeza kuzisigasira kugira ngo zikomeje guteza imbere itorero n’igihugu.

Umwepiskopi wa EAR Diyosezi ya Kigali, Bishop Nathan Rusengo Amooti yashimiye abagize uruhare bose mu bikorwa by’Iterambere ry’Itorero, agaragaza ko mu myaka ine ishize hamaze kubakwa ibikorwa nk’ibyo bifite agaciro ka miliyari 5 Frw.

Yavuze ko icyifuzo ari ugukomeza kubaka ibikorwa byinshi by’iterambere ku buryo mu myaka icumi bazaba bageze ku rwego rushimishije.

Izi nyubako zatashywe ziyongera ku zindi zitandukanye z’ubucuruzi za EAR Rwanda zatashywe mu minsi ishize , nk’izo muri Paruwasi Remera ahazwi nko mu Giporoso.

Iri torero kandi muri Kanama 2023 ryatashye inyubako z’ubucuruzi n’izo guturamo muri Paruwasi Kanombe.

Izi nyubako zatwaye asaga miliyoni 175 Frw

Gutaha ku mugaragaro izi nyubako byabaye kuri uyu wa Kane

Umuhango wo gutaha izi nyubako wabanjirijwe no kuzisura zose no kuzitambagira

Umwepiskopi wa EAR Diyosezi ya Kigali, Bishop Nathan Rusengo Amooti, yashimiye abagize uruhare bose mu bikorwa by’iterambere ry’Itorero, asaba ko bisigasirwa

Dr. Ndoriyobijya Japhet yashimye ko ibi bikorwa byakozwe mu gihe gito dore ko byatwaye amezi atatu

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya KABCO, James Kazubwenge, yasabye ko ibi bikorwa byacungwa neza, bigakomeza kugirira akamaro Itorero n’Abanyarwanda muri rusange

Umushumba wa EAR Paruwasi Rebero, Rev. Jean Claude Nsengiyumva, yavuze ko inyubako yabaye igikorwaremezo cyagiririye umumaro abaturage kuko bahawemo imirimo ibaha amafaranga

Ven. Eric Niyigena yasabye ko zakwitabwaho zikabungabungwa kugira ngo zizakomeze kugirira benshi akamaro

Umukuru w’abakirisitu muri EAR Paruwasi Rebero, Niyobuhungiro Esther, yashimiye Imana ko izi nyubako ari umudugudu w’amahoro 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress