Ubuyobozi bwa Zion Temple Celebration Center bwatangaje ko bugiye kubaka Arena Zion izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 15 bicaye neza.
Apostle Paul Gitwaza yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko kuri Arena Zion ku musozi wiswe Hermon hazaba hari ihuzanzira (Connection Directe) kugira ngo ibibera kuri uwo musozi, Isi yose ibe ibibona ako kanya.
Zion Arena igiye kubakwa ku musozi Hermon, izaba yubatse mu mudugudu wa Giheka, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Intumwa Gitwaza yavuze ko Zion Arena ari urusengero ruzaba rurimo ibihakorerwa igihe cyose.
Ati “Muri ruriya rusengero nta kuruhuka kuzaba kurimo, amasaha 24 kuri 24 hazaba hari ibihakorerwa, muri make nta kanya ko kuruhuka.
Abakeneye gusubiramo indirimbo (Rehearsal) bakeneye ibyumba byabo kuko ni inzu yo gusengerwamo”.
Umushinga wa Zion Arena uzaba ufite ibikorwa byinshi bitandukanye birimo aho gusengera, amacumbi, ibyumba by’amahugurwa, ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza.
Izaba igizwe n’ibyumba byakira inama, ibitaramo, ibiterane, imihango y’ubukwe.
Hari kandi n’igice cyahariwe ubucuruzi, aho abantu baganirira bakanaharuhukira ndetse n’Ibitaro.
Ni ahantu hazaba hashobora korohereza n’abantu bafite ubumuga.
Pastor Robert ukorera umurimo w’Imana muri Zion Temple yavuze ko imirimo igiye gutangira kuko bemerewe gutangira ibikorwa byo kubaka.
Ahamya ko ari Arena izaba ishobora kwicaza abantu ibihumbi 15.
Akomeza avuga ati “Kubera yuko hariya hantu ku musozi uko hangana n’uko Arena izaba ingana, ni itegeko rijyanye n’imyubakire ko haba hari amacumbi ajyanye n’igikorwa gihuza abantu kingana nuko iyo Arena izaba ingana”.
Ni amacumbi agomba kujyana n’inyubako za Arena.
Yavuze ko hagiye gutangira inyigo nyuma hagakurikiraho ibikorwa byo kubaka.
Icyiciro cya mbere cyo kubaka, kizaba kigizwe n’amacumbi na Arena Zion.
Itorero rya Zion rifite umushinga wo gukoresha icyogajuru
Intumwa Gitwaza yahishuye ko ubutumwa buzajya buvugirwa ku musozi wa Hermon buri wese azajya abwumva mu rurimi rwe.
Ibyo ngo icyogajuru (Satellite) kizajya kibifashamo ku buryo n’uvugaururimi rw’Ikiyapani azajya abwumva.
Mu bihugu bigoye kuvugirwamo ubutumwa bw’Imana, ufite telefoni ye, ashobora gukurikirana amateraniro nubwo igihugu aherereyemo cyavanaho inzira za interineti.
Akomeza agira ati “Iki cyogajuru mubona mu gihe gito na cyo muzumva yatangiye”.
Intumwa Paul Gitwaza yavuze ko icyo uyu mushinga ubasaba gukora nk’itorero ari ugushyigikirana ahubwo atari ukwemezanya.
Agira ati “Turimo turakora ibyo Imana yatubwiye. Washyigikira Zion Arena utayishyigikira, igiye kubakwa”.
Yavuze ko umusozi wa Hermon watumye hari abava mu rusengero ariko ngo kuwureka ni ukureka amasezerano y’u Rwanda.
Ati “Uyu musozi! Keretse uwavuganye n’Imana ariko ufite ibishuko byinshi byatuma uwurekura.
Kurekura uyu musozi kwari ukurekura amasezerano y’iki gihugu.
Intambara narwanye ntimuyizi, gusa igihe kimwe muzampobera”.
Hatangiye gahunda yo gushyigikira ibikorwa byo kubaka Zion Arena nubwo hataratangazwa ingengo y’imari n’igihe bizasaba ngo umushinga urangire.
REBA VIDEO BABISOBANURA: