Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Harabura iminsi 5 Israel Mbonyi na Theo Bosebabireba bagataramira abanya Gicumbi

Abahanzi Israel Mbonyi na Theo Bosebabireba bagaterejwe i Gicumbi mu gitarane gikomeye cyateguwe n’Umuryango “Life Link” ku bufatanye n’amatorero yo mu karere ka Gicumbi.

Ni igiterane giteganijwe taliki 24 kugera 27 Mutarama 2024, Kuri sitade y’akarere ka Gicumbi ni ukuvugako hasigaye imimsi 5 maze ibi byamamare mu muziki wo guhimbaza Imana bikongera guhurira kuri Stage nkuko baherutse kubikora umwaka ushize mu turere dutandukanye nka Kayonza,Muhanga n’ahandi hatandukanye ahabaga hateraniye uruvunganzoka rw’abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana nkuko ubu n’abanya Gicumbi biteguye neza cyane gutaramana n’aba bahanzi bakunda.

Iki giterane cy’imbaraga n’ububyutse usibye aba baririmbyi cyanatumiwemo umuvugabutumwa mpuzamahanga Jonathan Conrathe wo mu Bwongereza.

Robert Ndikubwayo umuhuzabikorwa w’iki giterane yavuze ko bifuje gutangira umwaka bakora igiterane mu rwego rwo gushima Imana no kuyiragiza umwaka mushya wa 2024.

Yemeza ko abantu kuzitabira iki giterane, byumwihariko abaturage bo mu karere ka Gicumbi by’umwihariko abo mu Majyaruguru bazahemburwa n’Imana cyane, binyuze mu bakozi bayo.

Kuri Israel Mbonyi ni ubwa mbere agiye gutaramira muri aka karere ka Gicumbi, Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bishimirwa na benshi mu bitaramo nk’ibi bibera mu bice byitaruye umujyi.

Menya byinshi kuri iki giterane k’imbaraga n’ububyutse kigiye kubera mu karere ka Gicumbi.

Israel Mbonyi yemereye iyobokamana.rw ko ari kwitegura gutaramira abanya Gicumbi abahamagarira kuzitabira ku bwinshi

Theo Bosebabireba si ubwambere agiye gutaramira abaturiye akarere ka Gicumbi gusa avugako atarahaherutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress