Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nyamasheke:Ku gicumbi cy’umwuka wera muri ADEPR hateguwe igiterane kizizihirizwamo Yubire y’imyaka 25 ihuriro ry’abakozi n’abanyeshuri rimaze

Mu ntara y’iburengerazuba, mu karere ka Nyamasheke mu rurembo rwa Gihundwe, muri Paruwasi ya ADEPR Bigutu hagiye kubera igiterane gikomeye kizamara iminsi itatu kikaba kitezwe kuberamo ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Group y’abakozi n’abanyeshuri yaho yitwa Jehovah Schamah imaze ibonye izuba.

Iyo uvuze ADEPR Bigutu abantu benshi mu bazi amateka y’itorero rya ADEPR bahita bibuka ko umwuka wera ariho yamanukiye bwa mbere mu Rwanda muri iri torero hari mu mwaka w’i 1948 ubwo abakristo ba mbere bawuzuraga.Ibi akaba ari nabyo bibitse ibanga itorero rya ADEPR ryubakiyeho kuko imbaraga z’umwuka wera zagiye zishoboza abakozi b’Imana gukora umurimo batiganda bituma itorero ryaguka rishinga imizi mu gihugu cyose.

Iki ni icyumba cy’amasengesho cyubatse kuri ADEPR Paruwasi ya Bigutu aho umwuka wera yamanukiye bwa mbere bakaba bari kwitegura kugitaha ku mugaragaro

Hano muri iyi Paruwasi ya Bigutu ubu huzuye icyumba cy’amasengesho gifatwa nk’inzu ndangamurage waho umwuka wera yamanukiye mw’itorero rya ADEPR bakaba bari kwitegura kugitaha ku mugaragaro mu minsi ya vuba.

Mu mateka dusanga muri ADEPR Paruwasi ya Bigutu hiyongeraho aya y’ihuriro rya Jehovah Schamah rihuje abakozi n’abanyeshuri bo muri iyi Paruwasi.Iri huriro ryabayeho kuva mu mwaka w’i 1998, aho abakozi n’ abanyeshuri bahuraga bakaganira ku ijambo ry’ Imana, bakaririmba, bagakora ingendo z’ ivugabutumwa mu matorero atandukanye agize Paroisse, ndetse n’ahandi hatandukanye , bagamije kwiyegereza Imana, kubaho ubuzima bwa Gikirisitu no kuvuga ubutumwa muri ubu buryo.

Jehovah Schamah  ifasha cyane urubyiruko gukora ruzi Imana kandi ruyikunda kuko inama n’impanuro n’impuguro bahana bigira umumaro ukomeye mu buzima bw’umukristo ndetse n’ubwa buri munsi .Iyi Group yabyaye abakozi b’Imana batandukanye ubu babaye abashumba hirya no hino mu gihugu mw’itorero rya ADEPR by’umwihariko n’umushumba uyoboye iyi Paruwasi ya Bigutu akaba yarakuriye muri iri tsinda.

Ni muri ubwo buryo abanyamuryango biri huriro rya Jehovah Schamah basubije amaso inyuma basanga imirimo Imana yakoze ari myinshi kandi yo gutangaza bituma bategura igiterane cyo gushima Imana kizamara iminsi itatu kuko kizatangira kuwa gatanu taliki ya 22 kirangire ku cyumweru taliki ya 24 Ukuboza 2023 kikazabera ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Bigutu ruherereye mu karere ka Nyamasheke,mu murenge wa Ruharambuga,akagari ka Save ho mu ntara y’ iburengerazuba ku birometero bine (4) uvuye ku muhanda wa kaburembo wa Rusizi – Kigali.

Bamwe mu banyamuryango ba Group Jehovah Schamah

Bwana Alexis NIYONSABA umuyobozi wa Group Jehovah Schamah, mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuzeko buzuye amashimwe ku Mana kubera uburinzi bwayo yashyize ku bantu bayo ndetse igafasha iri huriro gushinga imizi mw’ivugabutumwa,bahugurana banasenga none imyaka 25 ikaba ishize batangiye kandi bakaba bagikomeje.

Ati:”Izi mpamvu n’izindi nyinshi nizo zaduteye gutegura iki giterane cyo gushima Imana no kwizihiza Yubire y’ imyaka 25 ishize iri huriro ribayeho ari nayo mpamvu twagihaye   intego iboneka muri Zaburi 103:2(Mutima wanjye himbaza uwiteka , ntiwibagirwe ibyo yakugiriye byose)

Uyu muyobozi yakomeje agira ati:”Turashimira Imana ko isohoza amasezerano kandi ibyo yavuganye natwe turi gusenga, yagiye ibisohoza tukabirebesha amaso yacu, yatugize ab’ umumaro ku buryo twe tutacyekaga.

Iki giterane kizitabirwa n’abanyamuryango b’iri huriro rya Jehovah Schamah aho bari hose mu Rwanda cyanatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo amakorali akorera aha muri Paruwasi ya Bigutu na Bwana Pastor Basubizuseka Jean Bosco umushumba w’iyi Paruwasi ya Bigutu nawe wabyirukiye muri iyi Group ya Jehovah Schamah ,Umuvugabutumwa Mukantagara Francoise n’abahanzi batandukanye barimo Mugisha Reonard n’abandi baririmbyi batandukanye.

Iki giterane kuwa gatanu kizatangira saa munani z’umugoroba naho naho kuwa gatandatu no kucyumweru kizajya gitangira saa mbiri za mu gitondo.

Menya byinshi kuri iki giterane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress