Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

2025-2030:Mu gire wa mutima wari muri Kirisitu Yesu-Apostle Sebagabo Christophe yatanze icyerekezo cy’imyaka 5

Intumwa y’Imana Sebagabo Christophe, Umushumba Mukuru w’Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries,yageneye ubutumwa abakristo bw’umwaka wa 2025, aho yavuze ko umwaka wa 2025 ubwawo ari uwo kwiyegurira Imana byuzuye kuko kuyiyegurira ari kimwe mu bintu bituma umuntu akoreshwa nayo ibikomeye kandi by’agaciro.

Nkuko bimenyerewe, iyo umwaka ugeze ku musozo twinjira mu mushya ,Abashumba b’amatorero n’amadini atandukanye batanga ubutumwa bwihariye bwo kwinjiza Abakristo mu mwaka mushya.

Mu butumwa uyu mushumba yatanze abunyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Youtube yatangiye abwira abakirisitu ko kuba bageze mu mwaka mushya wa 2025 ari ikizere Imana itugiriye kugira ngo dukorane nayo ibikomeye mu buryo bukomeye.

Ati:Imana ibonyr ko dukwiye gufatanya nayo kandi tugakorana nayo muri uyu mwaka wa 2025 kandi buri wese akwiriye gucunga neza uburyo bwo gukoresha amahirwe y’uburame n’uburinzi Imana iba iduhaye ikatwongerera iminsi yo kurama”.

Yakomeje ati:”Nukuri Imana yabonye ko turi abo kwizerwa itwongerera iminsi yo kurama kugira ngo tuzayikoreshe kandi rwose ntacyo twakwishoboza byose tuzabishobozwa na data wa twese kuko ariyo Mana ishobora byose igakora byose idukoresheje yo kabaho iragohorana icyubahiro no gukomera”.

Apostle Sebagabo Christophe, Umushumba Mukuru w’Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries

Apostle Christophe Sebagabo umushumba uzwiho cyane kuba umunyamasengesho n’umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana yakomeje avugako uyu mwaka wa 2025 utangiza gahunda y’imyaka 5 ifite insanganyamatsiko ivuga ngo Bluiding the Kigngdom Mindset(Mugire wamutima wari muri Kirisitu Yesu(Abafilipi 2:5).

Ati:Imyaka itanu kuva ubu muri 2025 kugera muri 2030 tuzaba dusenga dusaba Imana kugira imitekerereze y’ubwami,imikorere n’imyumvire by’ubwami bw’Imana kandi uyu mwaka wa 2025 ubwawo ni Umwaka wo kwiyegurira Imana byuzuye kuko kuyiyegurira ari kimwe mu bintu bituma akoreshwa nayo ibikomeye kandi by’agaciro(2Abakorinto 5:14-15).

Yakomeje avugako hari abantu batekereza ko gupfa kubyaha bihagije ariko iki kigomba komgerwaho ko umuntu yipfa ubwe kuko ubwami dukorera ni ubw’umwami wemeye gusiga byose aza gupfira twe abantu.

Apostle Sebagabo Christophe yafashe umwanya wo guhanura ibyiza kubakirisito avuga ngo Mpanuriye umwaka wawe humura ntabwo uzakenyuka ahubwo uzarama kandi amarira yawe y’umubabaro azasimbuzwa ay’uy’umunezero kandi ntuzakorwa n’isoni ahubwo uzagira ishema n’icyubahiro kandi abakwanga ntibazabona ubabaye ahubwo bazakubona wishimye.

Uyu mushumba yakomeje ubu buhanuzi bwa 2025 avuga ngo:Ibiroli bizaba murugo rwawe muri uyu mwaka kandi gukomera kw’Imana bizabana n’abantu bayo muri uyu mwaka wa 2025.

Uyu mushumba yasoje aha ikaze buri wese mw’itorero ashumbye rya Calvary Wide Fellowship Ministries kuko ari umuryango w’abantu bose kandi Imana y’ikaruvari ni mini ni ngari iraahoboye.

Kurikira hano Ubutumwa bwa Apostle Christophe Sebagabo unakore Subscribe kuri iyi chanel ye utazajya ucikwa n’ubutumwa bwiza atanga buri munsi:

Apostle Sebagabo Christophe ubutumwa yatanze yabunyujije mw’iyerekwa yise ngo Rule Your Atmosphere aho atangira ubutumwa bwiza buri gitondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress