EEAR yashimiwe umusanzu wayo mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside
Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimye abakristo by’umwihariko ab’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ry’u Rwanda ‘EEAR’, umusanzu batanga mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ibikomere bikiri byose. Yabitangaje ku wa Kane, tariki 25 Mata 2024, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 […]