Burundi: Ubwinshi bw’ababurirwa irengero bwatumye Kiliziya Gatolika ibatabariza
Inama y’Abepisikopi Gatolika y’u Burundi, CECAB, yatabarije ababurirwa irengero ndetse n’abicwa bazira ko bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’iby’abo mu ishyaka riri ku butegetsi. Mu butumwa bwo kuri uyu wa 15 Mata 2024, CECAB yagize iti “Abantu bicwa nabi mu gihugu cyacu cyangwa bagashimutwa, bakaburirwa irengero kubera impamvu za politiki cyangwa izindi nyungu baraduhangayikishije. Dufashe […]
Pastor Dr. Ian Tumusime yashimye Perezida wa Repubulika wabohoye u Rwanda atanga ubutumwa bw’ihumure
Umushumba w’Itorero rya Revival Palace Church mu Karere ka Bugesera, Pastor Dr. Ian Tumusime yatanze ubutumwa ku Banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa. Buri mwaka, u Rwanda n’Isi, bibuka inzirakarengane […]
Urubyiruko rwa ADEPR Taba rwasuye urwibutso rwa Jenocide rwa Murambi ruhakura intego yo kurushaho kunga ubumwe
Urubyiruko rusengera muri ADEPR, ku itorero rya Taba mu rurembo rwa Huye rusaga 70, rwakoreye urugendo shuri ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda. Ubwo uru rubyiruko rwashyikaga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, bakiranywe ikaze dore […]