Ambassadors choir Jehovah Jireh, Alarm Ministries, Christus Regnat ,Shalom na James na Daniella ku ruhimbi rumwe muri BK Arena

Nta gushidikanya ko igitaramo “Ewangelia Easter Celebration Concert” kizahuriramo amakorali 5 akomeye na Couple ikunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari kimwe mubizaba bikomeye byabayeho mu Rwagasabo. Amakuru y’impamo avugako iki gitaramo cyo kwizihiza Padilla cyateguwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kizaririmbamo amakorali akomeye yamwe mu madini n’amatorero manyamuryango ya Societe Biblique […]

Hamas yahamagariye Abanya-Palestine kuzajya i Yeruzalemu gutangirirayo Ramadan

Umutwe wa Hamas wahamagariye Abanya-Palestine gukora urugendo rugana ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu, mu rwego rw’intangiriro z’Ukwezi kw’igisibo kwa Ramadan, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kugaragaza ko hakenewe agahenge muri Gaza, muri uko kwezi kw’igisibo. Umuyobozi ushinzwe ibya Politiki muri Hamas, Ismaïl Haniyeh, yahamagariye Abayisilamu gukora urwo rugendo nyuma y’uko na Perezida Joe […]

Abategura Rwanda Stars Gospel Live bavuzeko gusezera kwa Arstide bitatuma hari gahunda ihagarara

Nyuma y’amasaha make Arstide Gahunzire wari ukuriye ibikorwa mu irushanwa rya ‘Rwanda Stars Gospel Live’ asezeye mu kazi, ubuyobozi bwaryo bwatangaje ko bwavugutiye umuti ibibazo byari birimo ndetse bwizeza ko rizakomeza. Nzizera Aimable uyobora iki gikorwa yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko gusezera kwa Gahunzire nubwo ari igihombo kinini bitahagarika umushinga. Ati “Nibyo yavuyemo gusa […]