Korali Elayono ya ADEPR Remera yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu agaciro ko kuba abana b’Imana

Korali Elayono ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Kigali Paruwasi ya Remera yashyize hanze indirimbo nshya bise “Bakundwa”,iyi ndirimbo ikaba ikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Mu magambo ayigize, abaririmbyi ba Korali Elayono bumvikana bavuga ko ari ubwoko bwatoranijwe kugira ngo bubashe kwamamaza ishimwe ry’iyabahamagaye. Bati:”Ariko twebwe ho turi ubwoko bwatoranijwe, abatambyi […]