Bishop Tom Rwagasana yakatiwe gufungwa imyaka 7 naho Bishop Sibomana agirwa umwere

Urukiko Rukuru rwategetse ko Bishop Thomas Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije w’Itorero rya ADEPR ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo waryo n’icyo gukora inyandiko itavugisha ukuri rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 50 Frw. Urukiko rwanzuye ko Sibomana Jean bareganwaga wahoze ari n’Umuvugizi wa ADEPR adahamwa n’ibyaha yaregwaga birimo kunyereza umutungo w’itorero, guhimba inyandiko no […]