Umushumba Mukuru wa ADEPR yamuritse igitabo cy’indirimbo za Korali Gasave asobanura impamvu yo gutabaza Imana ngo irengere isi (Amafoto )

Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie yamuritse igitabo cya mbere cy’indirimbo za Korali Gasave anasobanura impamvu dukwiye gusengera isi zirimo kuyisabira kugira ngo abayituye bose bakire ubuntu bw’agakiza Imana yatanze kuko ibi byaba ibisubizo birangiza ibibazo byose isi ifite.

Umushumba Mukuru wa ADEPR yabigarutseho Kuri iki cyumweru Taliki ya 06 Nyakanga 2025 ubwo yari yitabiriye ubutumire bwa Korali Gasave yari imaze iminsi mu giterane cy’iminsi 3 kikaba cyasojwe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.

Ubwo yamurikaga iki gitabo cya mbere cy’indirimbo za Korali Gasave kibumbiyemo indirimbo 152 muzisaga magana tandatu iyi Korali Gasave ifite doreko imaze imyaka 57 itangiye umurimo bivuzeko ariyo nkuru mu mujyi wa Kigali.

Pasiteri Ndayizeye Isaie yagize ati :”Iyi ndirimbo Korali Gasave yise ngo “Mana Fasha isi yacu ” ndasaba amakorali yo muri Kigali mw’itorero ADEPR ko bajya bayiririmba kuko ni isengesho ryiza cyane ryo gusaba Imana ngo ifashe isi n’itorero ryayo.

Rev.Pastor Ndayizeye Isaie umushumba mukuru wa ADEPR yamuritse igitabo kibumbiyemo indirimbo 152 za Korali Gasave

Uyu mushumba yakomeje asobanura impamvu andi makorali yo muri Kigali akwiriye kuyiga akajya ayiririmba kuko ni uburyo bwo kwitura Korali Gasave yababoneye izuba bwa mbere maze zikaza nazo zikurikiyeho bose bagahuriza imbaraga mu murimo w’Imana.

Uyu mushumba wari umwigisha w’ijambo ry’Imana muri iki giterane yatangiye asobanura ko Impamvu isi ibuze Amahoro,impamvu ingo ziri gusenyuka ,hirya no hino tukumva intambara impamvu ntayindi ngo biterwa nuko abantu banze kwakira impano y’ubuntu bw’agakiza isi yahawe kubuntu.

Ati:Yesu yaje kubera umutima w’Imana wuzuye urukundo maze yemera kumuduha ngo aducungure.Bityo dukwiye gusenga dusaba ngo Yesu Kristo yururuke abane natwe kuko iyo aje azana umunezero kuko muriwe hari imbaraga zifata ibyari ugukorwa n’isoni zikabihinduramo agaciro n’icyubahiro,hari imbaraga zifata abarwanaga bagasabana,hari imbaraga zifata ahari impaka n’intambara hagatemba amahoro”.

Yakomeje avugako iyo Yesu aje abana bumvira ababyeyi,ibihugu bikabona amahoro,ahari amahane hakaba umutuzo ,ahari amazi arura agahinduka akiza,ahari ishyari n’inzangano hakaba urukundo.

Umushumba Mukuru wa ADEPR yabwiye abakirisitu ko abanyarwanda dukwiriye gushima Imana kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Imana yaduhaye amahoro dukesha ubuyobozi bwiza bityo dukwiriye gushima Imana twarangiza tukayisenga dusabira abo mu yindi migabane,ibihugu ngo nabo Imana ibahe amahoro .

Yasoje afatikanya n’abakirisitu gusabira Afurika Amahoro, Isi muri rusange ndetse n’itorero ry’Imana ngo Imana yongere iryihishurire maze asaba abakirisitu ko buri wese yasengera mugenzi we.

Mw’ijambo Umuyobozi wa Korali Gasave, Bwana Mushinzimana Andre, yagejeje ku mbaga y’abakirositu bari bitabiriye iki giterane yavuzeko bashima Imana yabafashije gushikama mu murimo wayo bakaba bamaze imyaka 57 bayikorera .

Yagize ati “Imyaka 57 ni myinshi. Muri yo twakozemo ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Kirisitu Yesu. Mu by’ukuri ntibyari byoroshye twanyuze mu mbusane z’ibihe, rimwe bikatworohera ubundi bikatugora ariko muri byose Imana yaradushoboje.

Uyu muyobozi wa Korali Gasave yakomeje avuga ko iki giterane bari bagireguye bafite intego 4 harimo iyo gushima Imana, iyo gusengera isi ,iyo kumurika umuzingo wa mbere w’igitabo cy’indirimbo zabo bakanafatiramo amashusho y’indirimbo zabo ndetse bakanatanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante ) kubatishoboye.

Ati:” Turashima Imana ko byose byagezweho kuva kumunsi wa mbere w’iki giterane kugera kuri iki cyumweru yaba amashimwe y’Imana yaratambutse nu ndirimbo z’amakorali no mubundi buryo,isi twarayisengeye,igitabo cyacu umushumba mukuru adufashije kukimurika ndetse n’abatishoboye bagera kuri 300 twabahaye ubwisungane mu kwivuza.

Iki giterane mu minsi itatu cyamaze yaririmbyemo amakorali atandukanye aho kuwa gatanu haririmmbye Korali Abacunguwe ya Gasave, kuwagatatu haririmba Siloam ya Kumukenke naho kucyumweru Korali Gasave yiriranwa na Jehovah Jireh CEP ULK .


Ngiyi cover y’igitabo cy’indirimbo za Korali Gasave, cyamuritswe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda.

REBA UKO UMUSHUMBA MUKURU WA ADEPR YAMURITSE IKI GITABO :

Korali Gasave yari yambaye neza cyane iseruka gitore mu giterane yafatiyemo amashusho y’indirimbo zayo inamurika umuzingo wa mbere w’igitabo cy’indirimbo
Rev.Pastor Ndayizeye Isaie umushumba mukuru wa ADEPR yamuritse umuzingo wa mbere w’igitabo cy’indirimbo za Korali Gasave asaba amakorali yo mumujyi wa Kigali kujya aririmba indirimbo bise Mana fasha isi yacu
Korali Jehovah Jileh CEP ULK yataramiye ab”i Gasave baranyurwa mu ndirimbo zitandukanye
Korali Gasave yashimiye abafatanyabikorwa bayo ibaha impano z’ibitabo birimo indirimbo zabo 152
Iki giterane iminsi yacyo yose cyaritabirwaga cyane ikifuzo ari ugusenga basengera isi

Share:

2 Responses

Leave a Reply to Niyitegeka JMV Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA