Pastor Richard Munyamahoro Umushumba Mukuru w’amatorero ya New Hope Christian Church yasubije byinshi mu bibazo abantu bibaza birimo ikibaza niba satani iyo asaba imbabazi Imana yari kumubabarira ndetse n’impamvu yajugunywe mw’isi n’ibindi bibazo bitandukanye.
Ibi uyu mushumba yabisubirije mu kiganiro kitwa Gospel Table gitambuka kumiyoboro ya Youtube ya IYOBOKAMANA TV ONLINE na Evangelise le Monde aho yari yatumiwe nk’umutumirwa w’umunsi hari mw’ijoro ryo kuwa 14 Kamena 2025.
Ni ikiganiro cyayobowe na Bwana Felix Harerimana wa Evangélisez le Monde TV aho yatangiye abaza Joel wa IYOBOKAMANA TV itandukaniro riri hagati n’itangazamakuru rya Gikristo ndetse n’ivugabutumwa.
Joel mu gusubiza iki kibazo yavuze ko itangazamakuru rya Gikirisitu ari inkuru umuntu akora ariko Yesu akaba afite inyungu muri iyo nkuru mu gihe ivugabutumwa ryo riba ryibanda cyane mu mirongo migari yo kwagura ubwami bw’Imana mbese uwo muronko nkoranyambaga ugafatwa nk’urusengero rukorera kuri murandasi.
Itangazamakuru rya Gikirisitu ii itangazamakuru rifite intego yo gutanga amakuru, kwigisha, ndetse no gukangurira abantu indangagaciro za Gikirisitu. Ryibanda ku mibereho ya gikirisitu mu buzima bwa buri munsi,gusa rikubiyemo ibintu byinshi bitari ivugabutumwa gusa kuko rishobora gutanga amakuru ajyanye n’imyidagaduro, ubukungu, imibereho myiza, n’ibindi, ariko byose bigahuzwa n’indangagaciro za Gikirisitu kandi rishobora kugira ibiganiro n’amakuru atandukanye: politiki, uburezi, imiryango, ubuzima, n’ibindi byose bifite umurongo wa gikirisitu mbese ryigisha ku buzima bwo gukiranuka, gukunda abandi, kubabarira, no kubaho mu kuri.
Joel mu gusobanura Itangazamakuru ry’Ivugabutumwa yavuzeko ari itangazamakuru rifite intego nyamukuru yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugira ngo abantu bihane, bemere Kristo, bakizwe, kandi bagire ukwizera gukomeye kuko ryibanda ku butumwa bwo gukiza: kwihana, kwemera Yesu, gusengera abarwayi, kwerekana ibitangaza, kwigisha Bibiliya rikaba rikoreshwa cyane n’abavugabutumwa, abapasiteri, n’abandi bafite umurimo wo kwamamaza Kristo nk’Umukiza kandi intego ikaba uguhindura abantu binyuze mu nyigisho n’amasengesho.
Pastor Richard Munyamahoro ubwo yarabajijwe niba Satani iyo asaba imbabazi yari kubabarirwa n’impamvu yajugunywe mw’isi yasubije agira ati :”Ubundi icyo kibazo uburyo bwiza bwo kukibaza ni ukuvuga ngo ‘Satani kuki atihannye ?Ese iyo aza kugira amahirwe yo kwihana yari kubabarirwa?

Ati:Hari amahame atatu nakwifashisha mu gusubiza ibi bibazo .Ayo mahame atatu irya mbere ni Principe ya Evalasting (Ni ikintu gifite intangiriro ariko kizabaho iteka ryose ni ukuvuga kitazigera kirangira.,Hakaba na Principe ya Eternity ( Igihe kidafite itangiriro n’iherezo hamwe ni ukuvuga igihe kitabashwa gupimwa n’amasaha cyangwa imyaka ) hakabaho na Principe de Temps ( “Igihe” ni igice gito ugereranyije n’iteka. Mu myizerere, igihe cy’abantu ku isi ni gito, kigomba gukoreshwa neza kuko nyuma yacyo haza iteka (everlasting life or punishment).
Evalasting ni ukuvuga abaremwe nk’abamarayika bararemwe ariko ntibafite iherezo ( Evalasting ) ,Ni ukuvugako Imana irema umuntu ntiyamuremye nk’uzapfa ahubwo yamuremeye kubaho iteka ryose aha tuba tuvuze umwuka kuko n’Imana umuremyi n’iy’iteka ryose ( Eternelement ) mu gihe iyi mibiri yacu yo ifite aho itangirira ikagira naho irangirira biri mu gihe.
Yakomeje avuga ko tugendeye kuri aya mahame uko ari atatu kubera gukiranuka kw’Imana aricyo cyatumye satani adashobora kwihana kuko iyo ukoreye icyaha hanze y’igihe kandi ahantu hadakorerwa icyaha kiba icyaha cya burundu bityo satani yakoze icyaha cya burundu kitari gutuma asaba imbabazi cyangwa ngo ababarirwe.
Pastor Munyamahoro Richard yakomeje avuga ko kubera ko Imana ituvuguruza kandi satani akaba yarariho nk’ugomba kubaho iteka ryose niyo mpamvu atari kubabarirwa cyangwa ngo Imana ibe yamwica.
Ati :Impamvu satani yajugunywe mw’isi ni uko Imana yera itari kubana na satani wamaze gukora icyaha kikamwanduza ahubwo yagombaga kumushyira mu gihe maze ikazamucira urubanza bitewe nibyo yakoze bityo muri rusange impamvu satani yakoreye icyaha hanze y’igihe ahadakorerwa icyaha noneho impamvu itamwishe cyangwa ngo imurekere mw’ijuru ahubwo ikamujugunya mw’isi nuko abayeho muri ya Principe ya Evalasting ( Abamarayika ntibapfa ) bityo yagombaga kumushyira ahantu arindirira urubanza bityo mw’isi niho hari hahari ho kumushyira.
Pastor Munyamahoro Richard umwe mubashumba bazwiho ubuhanga n’ubunararibonye mu murimo w’Imana akaba cyane cyane yibanda kumusozi w’umuryango muzamubona kenshi muri iki kiganiro cya ” Gospel Table ” kuko avuga ko afite ishyaka n’umuhate wo kugerageza uko ashoboye ngo yifatikanye n’abandi mu kugeza inkuru nziza ya Yesu Kirisitu kuba hafi na kure kandi akaba azi ko ikoranabuhanga ari kimwe mubintu bibyihutisha .
Ati :Ijambo ry’Imana ryanditse mugitabo cya Matayo 28:19-20 niyo ntego uvuga ko akorera Imana wese akwiriye gukoreramo bityo rero hamwe niyi ntego abantu bakwiriye kumenya ko imbuga nkoranyambaga ari kimwe mubikoresho bikomeye bigezweho mu gusakaza hose inkuru nziza ya Yesu Kirisitu.
Ijambo ry’Imana Yesu yavuze kuri uyu murongo rigira riti:”Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mu bigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”
KURIKIRA HANO IKIGANIRO CYOSE UBASHE KUMVA N’IBINDI BISUBIZO BY’IBIBAZO BYOSE TWAGANIRIYEHO:

2 Responses
God bless you man of God be blessed 🙏🏻🙏🏻🙏🏻
First of all I want to say grea blog! I had a quick question which I’d like to ask if you ddo not mind.
I was interested to find ouut hhow you center yourself and clear your thoughts prior to writing.
I have had trouble clearing my mind in getting my ideas out
there. I truly doo take pleasure in writing but it just seems
like the first 10 to 15 minutes tend to be lost simply just tryinng to figure out how to begin. Any suggestions or tips?
Thank you! http://boyarka-inform.com