Umushumba mukuru wa ADEPR yateguje bamwe mubayoboye amatorero ko bagiye gukurwa mu nshingano mu gushyira mu ngiro amabwiriza ya RGB

Pasiteri Ndayizeye Isaie,Umushumba Mukuru wa ADEPR yasabye abayobozi b’amatorero mu ndembo zitandukanye ko abatujuje ibisabwa bagomba kwemera impinduka zigiye gutuma bamwe basezererwa mu nshingano mu rwego rwo gushyira mu ngiro amabwiriza ya RGB.

Yababwiye ko itorero ADEPR ritakwirengagiza kwitanga kwabo n’umuhate n’umurava bakoranye abizeza ko abazakurwa mu nshingano bazahabwa imperekeza kandi ko ubunararibonye bwabo buzahora bukenewe mw’itorero ariko batari mu nshingano za kiyobozi nkuko amabwiriza ya RGB abitegeka.

Ibi Umushumba mukuru wa ADEPR yabigarutseho kuri uyu wa kabiri taliki ya 08 Nyakanga 2025 ubwo yagiranaga inama n’abayobozi b’amatorero yose barimo abashumba, n’ababwirizabutumwa.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’iyakure (hakoreshejwe ikoranabuhanga rya zoom aho bose bagiye bahurira ku kicaro cy’ururembo bakabasha gukurikira inama.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA twagiranye na Bwana Ntakirutimana Emmanuel ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR yavuzeko iyi nama koko yabaye ikaba yari igamije kwereka abakozi aho itorero rigeze ndetse nicyo risabwa kugira ngo rikomeze rishyike ku ntego zaryo ariko rinashyira mu ngiro ibisabwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB).

Muri ibyo bisabwa na RGB harimo insengero zujuje ibisabwa ndetse n’abayobozi bujuje ibisabwa aho amabwiriza asaba ko umuntu uyoboye itorero ku rwego urwo arirwo rwose agomba kuba yarize Tewolojiya ku rwego rwa Kaminuza cyangwa A0 mu bindi bisanzwe ariko akagira Post Graduate muri Tewolojiya.

Emmanuel yakomeje avugako ubuyobozi bw’itorero bugihabwa aya mabwiriza na RGB buticaye ahubwo bwarebye icyo bukwiriye gukora maze bahamagarira abanyetorero bafite ubuhamya bwiza bize kugera ku rwego rwa Kaminuza ariko batari bafite amasomo yandi ya Tewolojiya .

Ati:”Ubu itorero ADEPR riri kubafasha kwiga aya masomo ya Tewolojiya muri za Kaminuza bakaba bazasoza ari aba Post Graduate muri Tewolojiya byiyongera kuri y’amashuri yandi bafite maze ejo hazaza itorero ntirizagire ikibazo cyo kubona abakozi bujuje ibisabwa.

Yakomeje avuga ko Pasiteri Ndayizeye Isaie umushumba mukuru wa ADEPR yaganiriye n’aba bayobozi abagisha inama yicyo bumva cyakorwa kugirango itorero ryubahirize ibisabwa rikomeze intego yaryo yo guhindura abantu mu buryo bwuzuye.

Bahuriye ku kuvuga ko itorero rigomba kugira icyo rikora yaba ku nsengero ziri kubakwa zikaba zujuje ibisabwa,yaba no kubayobozi bayoboye amatorero.

Ati:”Umushumba mukuru w’itorero ADEPR yavuzeko itorero riri kurihirira abafite A0 mu bindi rinashishikariza abafite A2 ko bajya kwiga amakaminuza ya Tewolojiya kuko ni amabwiriza agomba kubahirizwa kandi agashyirwa mu ngiro n’amadini n’amatorero na ADEPR irimo.

Ati:”Umushumba mukuru yamenyesheje abari mu nama ko hari abantu bakoreye itorero nubu bari bakiri mu nshingano ariko badafite amashuri byibuze n’atandatu yisumbuye yaherwaho biga ngo buzuze ibisabwa bityo ko abo batazakomeza kuyobora bitewe no gushyira mu ngiro aya mabwiriza ya RGB.

Muri aya magambo umushumba mukuru wa ADEPR yabivuze agira ati :”Ntabwo twakwirengagiza uruhare rwanyu mw’iterambere ry’itorero ADEPR,Nibyo mwakoreye Imana neza muritanga ariko ubu amabwiriza aradusaba ibindi bityo mwitegure ko mu minsi iza muzahabwa ibaruwa nk’integuza yuko mutazaba mugifite inshingano zo kuyobora amatorero.

Umushumba Mukuru wa ADEPR yabwiye abazavanwa mu nshingano ko batazaba birukanwe mw’itorero ko bazakomeza kubahwa no gushimirwa uruhare rwabo mw’iterambere ry’itorero kandi ko bazasezerwa neza banahabwa imperekeza kandi ubunararibonye bwabo buzakomeza gukenerwa n’itorero, asaba buri wese kumva neza ibi kuko itorero ritasigara inyuma mu kugendana n’icyerekezo igihugu gishaka.

Amabwiriza ya RGB kubijyanye nibyo umuyobozi uyoboye itorero agomba kuba yujuje harimo ko basabwa kuba barize amasomo ajyanye n’iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe n’amategeko.

Iyo yize mu mahanga atanga icyemezo cy’imihwanire y’impamyabumenyi cyangwa y’impanyabushobozi mu by’iyobokamana gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha.

Ku muntu wize kamininuza mu zindi ngeri agaragaza “icyemezo cy’amasomo y’iyobokamana ashimangira impamyabumenyi cy’uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’icy’umwungirije bafite impamyabumenyi zitari izo mu bijyanye n’iyobokamana bize nibura amasaha 1.200 mu masomo y’iyobokamana mu ishuri ryemewe n’urwego rubifitiye ububasha.”

Pasiteri Ndayizeye Isaie, Umushumba mukuru wa ADEPR yagiranye inama n’abayobozi b’amatorero agize itorero mu gihugu hose barebera hamwe uko bashyira mu bikorwa amabwiriza ya RGB

Share:

9 Responses

  1. Ibi birasobanutse rwose kereka udashaka kumva.nonese ADEPR yabikoraho iki niba abantu batarize kandi Leta ibisaba .Thanks IYOBOKAMANA for Good Information kandi zizewe .

  2. Warasaze wowe uvuga ko itorero kuyoborwa nabize ari ukwirukana umwuka wera.ubwose ibyo bihuriye he kweri.Itorero rigomba kujyana nicyerekezo kigihugu wanjiji we

    1. Ndababwiza ukuri ko Ingoma ya Pasiteri Isaie yagiyeho mu gihe itorero ryari rigeramiwe nibibazo byinshi kuburyo iyo bataba abayobozi bari Strong byari kugorana ko babyikuramo nonese niki cyo gushyira mu ngiro amabwiriza ya RGB ndumva bagihaye umurongo uboneye rwose kandi buri wese akwiriye kubyumva.

  3. Thanks IYOBOKAMANA for Good Information. Hari ibyo nari nabonye kuri YOUTUBE bari kubivuga nabi ndikanga ariko hano menye ukuri rwose kandi ndumva bisobanutse

Leave a Reply to Muzindutsi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA