Kwibuka 30:Israel Mbonyi,Gaby Kamanzi, Fabrice n’abakozi b’Imana batandukanye basuye urwibutso rwa Gisozi(Amafoto)

All Gospel Today (AGT) basuye urwibutso rya Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bagaruka no ku ruhare rwabo mu kuzana impinduka nziza mu muryango Nyarwanda. All Gospel Today (AGT) ni Umuryango mugari uhuriwemo n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, abanyamakuru bo mu […]

Bugesera: Umuryango Comfort my people n’urubyiruko rwa Teen challenge bagobotse uwarokotse Jenoside (Amafoto)

Umuryango Comfort my people International ku bufatanye n’urubyiruko rugize Itsinda Teen Challenge rwasannye inzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyabereye mu Mudugudu wa Nyiramatuntu, Akagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Teen Challenge ni umuryango mpuzamahanga wa Gikristo washinzwe hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge mu […]

Isengesho rishyitse abiga mu Ishuri ryo kwa Apôtre Dr. Gitwaza baturiye mu Nteko y’u Rwanda(Amafoto)

Abanyeshuri biga muri Authentic International Academy Kicukiro basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uru rugendo bagiriye mu Nteko ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gicurasi 2024, rwari rugamije gutyaza ubumenyi no kumenya imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Umuyobozi wa Authentic International Academy Kicukiro, Pasiteri […]

Rev. Ndayizeye, Rev. Rutagarama bayobora ADEPR na Barore wa RBA, bagiye guhabwa impamyabumenyi muri Tewolojiya

Nk’uko bikubiye mu mabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), aho avuga ko byibura buri mushumba ushumbye itorero runaka akwiye kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu bigendanye na Tewolojiya, bamwe mu bashumba batangiye gukurikirana amasomo y’izi nyigisho muri kaminuza zitandukanye. Abayobozi b’amatorero mu Rwanda barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe na Rev. […]

Korali Integuza na Elayono binjije Abakirisitu ba ADEPR Kacyiru mu mashimwe-Pst Uwambaje asobanura ibintu 5 bigize Amashimwe (Amafoto)

Korali Integuza ya ADEPR Kacyiru yafashije abakristo gukomeza kwitegura neza umunsi mukuru wa Pentecote binyuze mu giterane cy’ivugabutumwa yari yateguye cyatangiye kuwagatanu wo kuwa 10 na 12 Gicuransi 2024 cyari cyahawe intego yo gushima Imana kikaba cyasojwe abakitabiriye basobanukiwe ibintu 5 bikomeye bakwiriye guhora bashima Imana. Iki giterane kiswe “Tuje Gushima “cyatangiye kuwa gatanu aho […]

Ibuye rimwe ryishe inyoni ebyiri! Prosper Nkomezi yamuritse alubumu ebyiri ingunga

Umuhanzi Prosper Nkomezi yanyuze abitabiriye igitaramo cye cyo kumurika alubumu ebyiri cyabereye mu ihema rya Camp Kigali. Igitaramo cya Prosper Nkomezi yise ‘Nzakingura Live Concert’ cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024. Uyu muhanzi yakimurikiyemo alubumu ebyiri zirimo ‘Sinzahwema’ na Nyigisha’ amaze iminsi akoraho. Abacyitabiriye batashye bahembutse kubera umuziki n’indirimbo zinyura umutima […]

Batanze impano zishyitse! Indirimbo ziramya zakwinjiza muri weekend

Impera z’icyumweru ni bimwe mu bihe abantu bishimira, cyane abakora iminsi itanu mu cyumweru, bitewe n’uko baba bagiye mu kiruhuko cy’iminsi ibiri, ku wa Gatandatu no ku cyumweru. Ababa baruhutse bakenera ibibaruhura mu mutwe birimo ibitaramo ndetse n’indirimbo. Kuri ubu tugiye kurebera hamwe indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana zaba iz’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amatsinda, bashyize […]

ADEPR yashimye Inkotanyi zagobotoye u Rwanda mu maboko y’ubutegetsi bubi

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yashimye Imana ku bw’Ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100. Ibi Rev. Ndayizeye Isaïe yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abaguye mu Karere ka Gicumbi. Iki gikorwa cyabereye mu Itorero Kabira riri mu Murenge […]

Twirinde ubuhezanguni nk’ubw’Abafarisayo! Pst Tuyizere Jean Baptiste yavuze ku bitabo bizabumburwa ku munsi w’urubanza

Muri iki gihe usanga abantu bajya impaka ku birebana n’Ijuru, abazarijyamo n’ikizashingirwaho, rimwe narimwe, bamwe bakabishyiramo ubuhezanguni bw’idini, ubujiji ubutamenya n’imyumvire micye n’ibindi. Kumva kamere y’Imana  n’urukundo rwayo bijyendanye n’urubanza rwanyuma bisiga benshi abandi bakumvako imyemerere yabo, ibyo bizera aribyo Imana izashingiraho iciraho iteka abandi batizera kimwe nabo, bakumva ko aribo bazajya mu ijuru abandi […]

Perezida Kagame yacyebuye abibwira ko Imana izabamanurira manu ntacyo bakoze

Perezida Kagame yacyebuye abakristo bibwira ko Imana izabaha ibyo bakeneye byose mu gihe bo ntacyo babashije gukora mu buryo butuma babona ibyo bakeneye, abihuza n’abifuza ko Leta igira icyo ibamarira nyamara nabo batayishyigikira. Ibi Umukuru w’Igihugu yabibwiye abagera ku 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake baturutse mu turere twose tw’Igihugu, bahuriye muri BK Arena mu birori […]