AEE yabonye umunyago ushyitse mu biterane byazengurutse ibigo by’amashuri i Kigali (Amafoto)

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa(AEE) wasoje ibiterane byazengurutse ibigo by’amashuri yisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, hashakwa abizera bashya bemera kwakira Umwami Kristo. Ibi biterane byatangiye tariki 20 Gicurasi 2024 bisozwa ku Cyumweru taliki 26 Gicurasi 2024, byasize abanyeshuri barenga ibihumbi bitanu bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’Ubugingo bwabo. Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa AEE Rwanda yabashije kugeza […]

Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ku musimbura we n’igihe azasoreza ikivi cye.

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amatorero ya Angilikani ku Isi ‘GAFCON’, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko adatewe impungenge z’uzamusimbura mu gihe azaba asoje ikivi cye mu 2026. Musenyeri Laurent Mbanda yagiye ku mwanya wo kuyobora Itorero rya Angilikani mu 2018, asimbuye Musenyeri Onesphore Rwaje wimitswe mu mwaka wa 2011. Ubwo […]

Adrien Misigaro yacyeje Israël Mbonyi bakoranye indirimbo

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Adrien Misigaro, yacyeje mugenzi we Israël Mbonyi bakoranye indirimbo, nyuma y’igihe kinini batekereza kuri uyu mushinga. Indirimbo ya Adrien Misigaro yafatanyijemo na Israël Mbonyi yitwa ‘Nkurikira’ yasohotse ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, isohokana n’amashusho yayo ku rubuga rwa YouTube rw’uyu muhanzi. Mu butumwa […]

Gasabo: ADEPR yasaniye abaturage inzu 19 mu bikorwa byo #Kwibuka30 (Amafoto)

Itorero ADEPR ry’u Rwanda ryasaniye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu 19 zari zarasenyutse mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’igihugu. Igikorwa cyo kwibuka mu Itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rutunga ruri mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo. Mu […]

Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora ADEPR na Barore basoje kaminuza muri Tewolojiya

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Pasiteri Barore Cléophas, basoje Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Ishami rya Tewolojiya, bari bamaze iminsi biga. Ibirori byo guhabwa impamyabumenyi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, muri Kaminuza y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, mu Ishami rya Tewolojiya. Nk’uko bikubiye […]

ADEPR Nyarugenge yibutse abayoboke bayo, inataha urukuta rwanditseho amazina y’abazize Jenoside (Amafoto)

Abakristo b’Itorero rya ADEPR Nyarugenge bifatanyije n’inshuti zabo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye ku wa 22 Gicurasi 2024, cyanahuriranye no gutaha urukuta rwanditseho amazina y’abantu 63 bazize Jenoside bari abakristo ba ADEPR i Nyarugenge. Abacyitabiriye bazirikanye inzirakarengane za Jenoside […]

Umuramyi Isaac Gafishi yahaye umukunzi we imodoka ya ‘Brabus’ nyuma yo kumukwa

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, Isaac Gafishi, usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye anakwa Esther Muberarugo, anamuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Brabus. Isaac Gafishi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Waiting for You’, ‘You made a way’, ‘Don’t Give up’ n’izindi. Uyu muhanzi yasabye anakwa umukunzi we mu birori bibereye ijisho byabaye ku […]

Israel Mbonyi yizihije isabukuru y’amavuko mu kanyamuneza kenshi

Tariki ya 20 Gicurasi 1992 ni bwo Isi yahawe umugisha. Ni wo munsi Umuhanzi w’indirimbo ziramya, zikanahimbaza Imana Israel Mbonyicyambu yabonye izuba. Uyu muhanzi yavukiye mu gace ka Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kwishimira imyaka 32 yujuje, Israel Mbonyi yifashishije Zaburi ya 71 ashima Imana ikimurinze, ayizeza […]

Abagize Alliance Evangelique basengeye amatora baniyemeza kurwanya ubutinganyi (Amafoto+Video)

Abavugizi b’amatorero agize ihuriro ry’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER (Alliance Evangelique au Rwanda) bakoze inama ngarukamwaka aho muri uyu mwaka bari bafite intego yo kugaragaza aho uyu muryango uhagaze ku kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina,gusengera amatora y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu azaba uyu mwaka no gusura urwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi . Ibi byagarutsweho mu nama yahuje amatorero atandukanye yibumbiye […]

ADEPR yizihije Pantekote mu gitaramo cy’uburyohe, abanyetorero bibutswa iby’ingenzi biranga umunyamwuka (Amafoto)

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yibukije abakristo ibintu bine by’ingenzi umuntu wuzuye umwuka wera agomba kuvuga neza, akabyatura kandi akabisengera. Ni ubutumwa yatangiye mu gitaramo cyo kwizihiza imanuka ry’umwuka wera [Pentecôte] cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2024, kuri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] ku Gisozi. […]