Women Foundation Ministries bateguye Iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana batumiyemo abaramyi bakunzwe

Women Foundation Ministries igiye kwinjira mu giterane kizamara iminsi 7 baramya banahimbaza Imana mu nsanganyamatsiko igira iti:”Bimenyekane(Habakuki 3:2) .Ni igiterane abazatabira bazasobanukirwa kuramya no guhimbaza Imana icyo aricyo kuko hatumiwemo abaramyi bakunzwe n’abakozi b’Imana b’inararibonye. Muri iki giterane kizatangira ku cyumweru taliki ya 9 kugera kuwa 16 Kamena 2024 batumiyemo abaramyi bakunzwe nka Simeon KABERA,Alexis […]

Authentic Word Ministries na Zion Temple n’ibigo bishamikiyeho bibutse Jenocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 (Amafoto)

Abayobozi, abakirisitu n’abakozi b’Itorero Zion Temple n’ibigo birishamikiyeho birimo ishuri, banki, ibitaro, ikigo gitegura ibirori, radiyo na televiziyo byose bibarizwa muri Authentic Word Ministries iyobowe na Apôtre Dr Paul Gitwaza, bibutse ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kuba umusingi w’impinduka nziza mu gukosora ibyishwe n’amadini yagize uruhare muri Jenoside. Ni […]

Ese Kwishyingira ni icyaha ? Igisubizo cya Apostle Dr.Paul Gitwaza

Umuyobozi wa Authentic Word Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yasubije ikibazo benshi bakunze kwibaza niba kubana hagati y’umusore n’umukobwa badaciye imbere ya Leta cyangwa mu rusengero ibizwi nko (kwishyingira),byaba ari icyaha. Apôtre Paul Gitwaza yabigarutseho mu Kiganiro cye cyitwa “Ask Paul” asanzwe atambutsa kuri […]

Apotre Mignonne yatunguriwe mu rusengero akorerwa ibirori bikomeye ku isabukuru ye(Amafoto)

Tariki 31 Gicurasi ni wo munsi Apotre Mignonne yaboneyeho izuba. Kuri uyu munsi w’isabukuru ye y’amavuko ni ukuvuga kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2024,Apotre Mignonne Kabera yakorewe ibirori bikomeye n’abakristo be ndetse n’abanyamuryango ba Women Foundation Ministries abereye umuyobozi. Apotre Mignonne Alice Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church, yakorewe ibi birori n’abakristo […]

Israel Mbonyi yakoze mu nganzo, asohora indirimbo “Yanitosha’’

Umuramyi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yanitosha” iri mu rurimi rw’Igiswahili, ashima Imana yatanze umwana wayo ngo apfe ku bw’abatuye Isi. Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yise “Yanitosha” bisobanuye (Arampagije), yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yasohokanye n’amashusho yayo, uyu muhanzi yakoze mu buryo bugezweho bwa […]

Igitabo”Ubuzima mumboni y’umuremyi” cyashyizwe hanze inkuru y’uwarokoye umubyeyi w’umwanditsi inyura benshi(Amafoto+Video)

Gilbert Gatete wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya Gikristo mu Rwanda yamuritse ku mugaragaro igitabo cye cya mbere yise “Ubuzima mu mboni y’Umuremyi”,atungurana yambika umudari umubyeyi we wamureze neza kuko yatumye akura yanga ivangura ry’amoko ndetse uyu mwanditsi anashima bikomeye uwahishe umubyeyi we akabasha kurukoka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Ibiroli byo kumurika ku mugaragaro iki gitabo […]

Akanyamuneza kenshi kuri Miss Nimwiza Meghan nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi

Miss Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda mu 2019 yifashishije ubutumwa bugufi ku rubuga rwe rwa Instgram, ashima Imana yamugiriye icyizere ikamugabira umurimo wayo, nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi. Miss Nimwiza Meghan aherutse kubatizwa mu Itorero Christian Life Assembly, CLA, rikorera umurimo w’Imana i Nyarutarama. Uyu mukobwa wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwe, yifashishije […]

Korali Jehovah Jireh yakiriye barumuna bayo, ibugururira imiryango mishya y’ivugabutumwa

Korali Jehovah Jireh Post Cepien yubatse izina mu matsinda y’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana, yahaye ikaze abaririmbyi bakibarizwa ku ntebe y’ishuri bazwi nka Jehovah Jireh Junior, nyuma yo kumara igihe kinini batangaje ko nta bandi bazakira. Iyi korali yamenyekanye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ‘ULK’ mu ndirimbo zirimo ‘Gumamo’ n’izindi, iririmbwamo n’abize muri iyi kaminuza gusa, […]

Rev.Nathan MUHUTU yatorewe kuyobora Dioseze ya Cyangugu muri Anglicani

Rev.Muhutu Nathan yatorewe kuyobora Dioseze ya Cyangugu mw’itorero ry’Anglicani ry’u Rwanda. Nkuko bikubiye mw’itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero kuwa 29 Gicuransi 2024 rivugako uyu mushumba ariwe watorewe kuyobora iyi Dioseze ya Cyangugu akaba azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwepisikopi ku cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024. Iri tangazo rigira riti :Twebwe The Most […]

Vatikani yasabye imbabazi ku magambo aherutse gutangazwa na Papa Francis

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Katolika ku Isi, Papa Papa Francis yasabye imbabazi nyuma y’amakuru avuga ko yakoresheje imvugo isebanya cyane ku bagabo baryamana bahuje ibitsina, avuga ko atifuzaga gusesereza abakora bene ibyo. Itangazo rya Vatican ryavuze ko, Papa atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese ndetse ko asabye imbabazi abantu bakomerekejwe n’amagambo yakoresheje. Mu nama […]