Abaramyi b’inkorokoro bahurijwe mu gitaramo cyo kuganura Stade Amahoro

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Aimé Uwimana, Gabby Kamanzi, James na Daniella n’andi matsinda, batumiwe mu bazaririmba mu Giterane ‘Rwanda Shima Imana’ giteganyijwe kubera muri Stade Amahoro muri Nzeri 2024. Igiterane ‘Rwanda Shima Imana’ gitegurwa n’Umuryango w’Ivugabutumwa uharanira Amahoro, Peace Plan. Iki giterane cyaherukaga kuba mu 2017 kigamije gushima Imana […]

Abanyamadini barifuza guhabwa ‘ikiruhuko’ ku munsi w’Igiterane “Rwanda Shima Imana”

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yavuze ko Umuryango Peace Plan utegura igiterane ‘Rwanda Shima Imana’ wifuza gutera intambwe yo gusaba Leta y’u Rwanda ko hajya hatangwa umunsi w’ikiruhuko mu gihe iki giterane cyabaye. Igiterane Rwanda Shima Imana ni igikorwa cyabaga ngarukamwaka, gusa kitaherukaga kuba bitewe n’imbogamizi zirimo n’icyorezo cya Covid-19. Mu […]

Kigali:Itorero rya Living Faith Fellowship Community ryabatije abasaga 74 ku nshuro ya mbere.

Itorero rya Living Faith Fellowship Community Church (LFFCC) ryabatije Abakristo bashya 74 ku nshuro ya mbere iri torero rimaze amezi atatu ritangiye gukora kumugaragaro rikoze iki gikorwa gitagatifu cy’umubatizo. Ibi byabaye kuri icyi cyumweru taliki 16/07/2024 ku rusengero ruri ku cyicaro cy’iri torero ruherereye i Kabuga, gitangizwa n’Ijambo ry’Imana ndetse n’amasengesho bigamije gusobanura neza umumaro […]

Mbabazwa cyane no kubona Pasiteri ukorera Imana ikomeye ariko akaba umukene-Pastor Dr. Ian Tumusiime

Pastor Dr.Ian Tumusiime yavuzeko kubona umukozi w’Imana (Pasiteri) w’umukene bimubabaza cyane bikamushengura umutima bigatuma asenga Imana ngo niba ltuyikorera tukiri mw’isi ikwiye kuduha n’ibyiza byacu tugihari kuko kubaho hari iby’ingenzi bisaba. Pastor Dr.Ian Tumusiime umushumba mukuru w’itorero rya Revival Palace Nyamata akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa witwa A Light to The Nation muri Africa ibi yabigarutseho […]

Apostle Mignonne yahembye impirimbanyi 10 muri Gospel,Theo Bosebabireba aratangarirwa(Amafoto)

Apostle Alice Mignonne Umunezero Kabera, Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church ndetse n’Umuryango Women Foundation Ministries,yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi aho yashimiye abiganjemo abahanzi bakoze umurimo ukomeye muruhando rwa Muzika ya Gikristo mu Rwanda. Uyu mushumba ubwo yashyikirizaga Theo Bosebabireba igihembo yavuze amagambo akomeye kuriwe bizamura amarangamutima yuyu muhanzi ndetse n’abari bateraniye ku […]

Rev.Eugene Rutagarama wa ADEPR asanga Rwanda Shima Imana ikwiye guhera ku muntu umwe wenyine

Rev.Pastor Eugene Rutagarama Umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR asanga mbere yuko umunyarwanda yifanya n’abandi gushima Imana maze ubwo bumwe bukabyara “Rwanda Shima Imana” bikwiye kumutangiriraho ku giti cye buri wese agasobanukirwa impamvu ituma ashima. Ibi uyu mushumba yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’inama yahuje abayobozi b’amatorero ya Gikristo yibumbiye mu ihuriro rya (The Peace […]

Rev.Prophete Erneste yabatije Dj Brianne mu mazi menshi (Amafoto)

Itorero rya Elayono Pentecostist Church riyobowe n’umukozi w’Imana Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe ryabatije abizera bashya barimo na Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki biba ikimenyetso cy’uko aba bizera bashya bemeye Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2024 nibwo DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n’abandi bayoboke bashya […]

Women Foundation Ministries bateguye Iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana batumiyemo abaramyi bakunzwe

Women Foundation Ministries igiye kwinjira mu giterane kizamara iminsi 7 baramya banahimbaza Imana mu nsanganyamatsiko igira iti:”Bimenyekane(Habakuki 3:2) .Ni igiterane abazatabira bazasobanukirwa kuramya no guhimbaza Imana icyo aricyo kuko hatumiwemo abaramyi bakunzwe n’abakozi b’Imana b’inararibonye. Muri iki giterane kizatangira ku cyumweru taliki ya 9 kugera kuwa 16 Kamena 2024 batumiyemo abaramyi bakunzwe nka Simeon KABERA,Alexis […]