Nyuma y’indirimbo “Atatenda” Umuhanzi Eric Niyonkuru ari gukora izindi 3 zishimangira ineza n’imbabazi z’Imana-Video
Umuhanzi Eric Niyonkuru,umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Finland arakataje mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko nyuma yuko ashyize hanze indirimbo yise Atatenda yuje amagambo yo gumuriza abantu bari mu bihe bigoye, harimo ubushomeri ubu noneho yatangajeko ahugiye mu mushinga wo gufata amashusho y’izindi ndirimbo 3 azashyira hanze mu minsi iri imbere. Uyu […]
Israel Mbonyi mu gitaramo cy’amateka yeretswe urukundo rukomeye n’Abanya-Uganda
Kuva 23-25 Kanama 2024, Israel Mbonyi yakoze ibitamo byo guhimbaza Imana, yongera gushimangira ko akunzwe kandi indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi. Mbonyi igitaramo yakoreye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval, Kampala mu Mujyi wa Uganda, kitabiriwe n’abagera ku bihumbi 15. Ni igitaramo yaririmbyemo indirimbo ze ziri kuri album ya mbere yatangiririyeho , zatumye […]
Rubavu:Gospel y’u Rwanda yungutse Impanga ziririmba neza zihebeye Israel Mbonyi na Vestine&Dorcas-Video
Itsinda rya Hygette And Cynthia abana babiri b’abakobwa b’impanga bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana bise ngo “Ni wowe”yumvikanamo amagambo yo gushuima Imana ko ariyo itanga imbaraga zo gutsinda umwanzi satani by’umwihariko aba bahanzikazi bashya bakaba bavuze ko bakunda cyane abaririmbyi nka Israel Mbonyi,Vestine and dorcas,Aline gahongayire na James And […]
ADEPR Nyarugenge: Korali Hoziana na Korali Bethaniya y’i Gihundwe bahurijwe kuruhimbi mu giterane cy’ububyutse
Korali z’amateka ahambaye mu Itorero ADEPR, Hoziana na Bethaniya y’ i Gihundwe zigiye guhurira mu giterane ngarukamwaka kiri kubera kuri ADEPR Nyarugenge. Izi korali zihuje amateka yo kuba ari zimwe muri korali zaboneye izindi izuba mu Itorero rya ADEPR, zirahurira mu giterane kiswe ‘Imbaraga zibeshaho’ kuri uyu wa 17 Kanama 2024 gitegurwa n’Itorero ADEPR Nyarugenge […]
Madame Leonille Umutesi yahawe Inkoni y’ubushumba asabwa guhagarara kigabo no kwita kuri gahunda za Leta (Amafoto)
Mu birori bibereye ijisho umuyobozi mukuru wa Minisiteri y’ivugabutumwa yitwa Jehovanis Family Ministries Madame Leonille Umutesi yimikiwe kuba umushumba ahabwa inkoni anasukwaho amavuta anarahirira ko yiyeguriye gukorera Imana n’abantu bayo ndetse ko atazigera yigisha inyigisho z’ubuyobe ahubwo ko muri byose azajya asaba umwuka wera akamushobozi gukora byose mu kuri no mu gukiranuka. Uyu muhango wabaye […]
Uganda:Baho Global Mission yasize yakije umuriro w’umwuka wera mu nkambi ya Nakivale (AMAFOTO)
Mu gihugu cya Uganda mu nkambi ya Nakivale hari hamaze iminsi igiterane cyateguwe n’umuryango wa Baho Global Mission. Igiterane cyasize abagera kubihumbi 10 bihannye ndetse abandi bakize indwara z’umubiri. Iki giterane cyatangiye kuwa gatandatu taliki 10-11 Kanama 2024, cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye n’Amatorero yo mu nkambi ya Nakivale gitangizwa na Rev Pastor […]
Pastor Dr.Ian yakiriye umuhanzikazi Bella Kombo uje mu giterane “ThankGiving Conference” Revival Palace Community Church Bugesera
Pastor Dr.Ian Tumusiime yakiriye ku kibuga k’indege cya Kanombe ,Umuramyi Bella Kombo wo mu gihugu cya Tanzania ikunzwe na benshi mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba . Uyu mujanzikazi wamamaye mu ndirimbo “Ameniona” na “Mungu Ni Mmoja” ari kubarizwa mu rw’imisozi igihumbi. Yishimiye cyane kugera muri iki gihugu ku nshuro ye ya mbere ateguza ibihe […]
Igiterane All Women Together cyanyeganyeje Kigali BK Arena ivirwa n’umucyo w’isanzure-Amafoto mbarankuru
Ni Uburyohe muri Kigali mw’isi y’umwuka muri Kigali. Abari bafite inyota yarashize, n’abari bishwe n’isari barahembuka ku bwo kunywa Amata y’Umwuka adafunguye baherewe mu giterane mpuzamahanga cya All Women Together 2024 cyabereye muri BK Arena mu gihe cy’iminsi ine mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”. All Women Together (AWT) ni igiterane […]
Pasiteri Rutayisire yitandukanije n’amarangamutima yaganjwe nayo kukijyanye n’ifungwa ry’insengero
Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy’insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye, ibintu ashimangira ko yatewe n’amarangamutima. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rumaze iminsi rukora ubugenzuzi rufatanyije n’inzego z’ibanze, bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje. Ubwo bugenzuzi bwasize insengero hafi 8000 hirya no hino mu gihugu zifunze imiryango by’igihe gito kuko […]
Fortran Bigirimana yateguye igitaramo gikomeye mu Bubiligi
Umuhanzi Fortran Bigirimana ku bufatanye n’Ikigo ON Entertainment, bateguye igiterane gikomeye kizahuriza hamwe Abarundi, Abanyarwanda n’abandi, hagamijwe kuramya Imana no kuyishimira. Iki gitaramo cyiswe ‘Ndafise Impamvu’, kizaba tariki 31 Kanama 2024 kibere mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi guhera saa kumi z’umugoroba. Fortran Bigirimana yabwiye IGIHE ko uzaba ari umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi […]