Tuzanye isanduku y’Imana i Kigali: Shiloh choir yateguje igitaramo kidasanzwe

Tuzanye isanduku y’Imana i Kigali:  Shiloh choir yateguje igitaramo kidasanzwe

Korali Shiloh ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote ry’u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza, yateguje igitaramo kidasanzwe aho yavuze ko bazanye isanduku y’Imana mu mujyi wa Kigali. Iki gitaramo cyiswe “The Spirit of Revival” cyatangiye kuba mu mwaka wa 2018, aho kuri iyi nshuro kigiye kubera mu […]

Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bamaganye umwanzuro wafashwe na Congo w’igihano cy’urupfu kuri Joseph Kabila

Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bamaganye umwanzuro wafashwe na Congo w’igihano cy’urupfu kuri Joseph Kabila

Nyuma y’uko Joseph Kabila akatiwe n’igisirikare cya RDC igihano cy’urupfu, Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bamaganye uwo mwanzuro mu gihe Kabila we yamaze kwinjira ku mugaragaro muri M23 ngo babohore igihugu ubuyobozi bubi bwa Felix Tshisekedi. Aba basenyeri bavuga ko icyo gihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila kitari mu mujyo w’amahoro ahubwo ari mu buryo bwo kwihorera […]

Umuhanzikazi Divine Muntu uri kwitwara neza muruhando rwa Gospel yatangaje italiki y’ubukwe bwe

Umuhanzikazi Divine Muntu uri kwitwara neza muruhando rwa Gospel yatangaje italiki y’ubukwe bwe

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel, wamamaye cyane ku ndirimbo ye “Hozana,” aherutse gusohora, yatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho. Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, wahinduye byinshi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, nk’aho yerekanye ko n’injyana ya gakondo yakoreshwa mu kuramya Imana, mu ndirimbo nshya yise Hozana, yavuze ko azabana n’umukunzi we Uwizera […]

Umukobwa wa Perezida wa Zimbabwe yagaragaye abyina indirimbo ya Richard Ngendahayo

Umukobwa wa Perezida wa Zimbabwe yagaragaye abyina indirimbo ya Richard Ngendahayo

Tariro Mnangagwa, umukobwa wa Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yagaragaye mu mashusho abyina indirimbo “Si umuhemu” ya Richard Ngendahayo. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa yizihiwe cyane n’iyi ndirimbo. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu birori by’ubukwe bwe, bwatashywe n’ababyeyi be, Perezida Mnangagwa n’umugore we Auxillia Mnangagwa. Tariro Mnangagwa w’imyaka 39 […]

D.R.C: Kiliziya Gatolika yamaganye igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila

D.R.C: Kiliziya Gatolika yamaganye igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye igihano cy’urupfu Urukiko Rukuru rw’Igisirikare rwa Kinshasa, rwakatiye Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Tariki ya 30 Nzeri 2025 ni bwo uru rukiko rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugambanira igihugu, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu no kuba mu […]

Bugesera: Uwari Pasiteri yasanzwe mu buriri butari ubwo umugore we yapfuye

Bugesera: Uwari Pasiteri yasanzwe mu buriri butari ubwo umugore we yapfuye

Umugabo wahoze ari umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR witwaga Rwigema Donatien yasanzwe mu bururiri buri mu nzu y’icyumba kimwe yari yararanyemo n’umugore utari uwe, yapfuye. Ibyo byabereye mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Kanazi mu Mudugudu wa Musagara, ku Cyumweru, tariki 5 Ukwakira 2025 mu masaha y’igicamunsi. TV1 yatangaje ko nyakwigendera yari yageze muri […]

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utigira ibi bintu 10 kuri Dawidi ntaho ataniye na ba Sagihobe

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utigira ibi bintu 10 kuri Dawidi ntaho ataniye na ba Sagihobe

Mu mateka y’abantu bakunze Imana mu buryo bwihariye, Dawidi ni umwe mu bagaragaje neza uko umuntu ashobora gukoresha impano ze mu kuramya no guhimbaza Imana. Yari umwami, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umugabo uvugwa ko “ari umuntu uhwanye n’umutima w’Imana” (Ibyakozwe 13:22). Uyu mugabo yanditse indirimbo (Zaburi) zitarangiye kuririmbwa kugeza ubu. Niyo mpamvu buri muririmbyi w’indirimbo […]

Israel Mbonyi yamuritse Album ye ya 5 mu gitaramo cyitabiriwe bikomeye atungurana mu njyana atamenyereweho (Amafoto)

Israel Mbonyi yamuritse Album ye ya 5 mu gitaramo cyitabiriwe bikomeye atungurana mu njyana atamenyereweho (Amafoto)

Mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2025 mu Intare Conference Arena, Israel Mbonyi yamuritse album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ igizwe n’indirimbo 14 ziri mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili mu gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane atungurana aririmba ikinimba n’ama Piano injyana atamenyereweho. Iyi album ya gatanu ya Israel Mbonyi igizwe n’indirimbo 14 […]