Sueeden:Ubuhamya bw’umubyeyi wajugunye akagare nyuma yo gusengerwa na Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe (Video)

Mu giterane Injira mu gihe cyawe umukozi w’Imana Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe yakoreye mu gihugu cya Suedeen Imana yarigaragaje cyane aho habonetse bamwe bakiriye agakiza abandi bakira indwara zitandukanye harimo umubyeyi warumaze imyaka 10 abana n’ikibazo cy’umugongo cyatumye agendera mu kagare ariko nyuma yo gusengerwa nuyu mukozi w’Imana birangira Imana imukijije. Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe akibona ibi […]
Sauti Hewani Ministries batsindagiye amashimwe y’Imana mu ndirimbo nshya bise “Nimushime”(VIDEO )

Korari Sauti Hewani Ministries, izwi cyane mu ndirimbo zirimo ubutumwa bukomeye bwo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Nimushime”, mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi zabanje zagiye zikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, by’umwihariko “Ijisho ry’Imana”, imwe mu ndirimbo zayoboye ibindi bihangano byabo binyuze ku muyoboro wabo wa YouTube (Sauti Hewani […]
Harabura iminsi 4 Bosco Nshuti agataramira abanyarwanda mu gitaramo yise Unconditional Love Live Concert

Umuhanzi Bosco Nshuti, yagaragaje impamvu yatuma ashobora gukorana indirimbo n’abahanzi bataririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), zirimo kuba baba bahuje iyerekwa. Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari abajijwe niba ajya ateganya kwagura ivugabutumwa rye acisha mu ndirimbo, akaba yakorana indirimbo n’undi muhanzi utaririmba Gospel nkuko hari abakora iyo njyana babikoze. Mu kiganiro […]
Umushumba mukuru wa ADEPR yateguje bamwe mubayoboye amatorero ko bagiye gukurwa mu nshingano mu gushyira mu ngiro amabwiriza ya RGB

Pasiteri Ndayizeye Isaie,Umushumba Mukuru wa ADEPR yasabye abayobozi b’amatorero mu ndembo zitandukanye ko abatujuje ibisabwa bagomba kwemera impinduka zigiye gutuma bamwe basezererwa mu nshingano mu rwego rwo gushyira mu ngiro amabwiriza ya RGB. Yababwiye ko itorero ADEPR ritakwirengagiza kwitanga kwabo n’umuhate n’umurava bakoranye abizeza ko abazakurwa mu nshingano bazahabwa imperekeza kandi ko ubunararibonye bwabo buzahora […]
Abana baje mu biruhuko bahawe amahirwe adasanzwe

Mu gihe abana baje mu biruhuko ababyeyi benshi baba bafite impungenge z’ukuntu abana babo bagomba gukomeza kubona uburere bubafasha gushimangira intego n’intumbero y’abana badataye umuronko kuko haba hari byinshi byabarangaza bagatakaza intego y’ubuzima. ugeze mu gihe kigoye kandi gikomeye ku barezi n’ababyeyi aho isi y’ikoranabuhanga usanga yigisha abantu bose amasomo atanduakanye y’ubuzima ,ariko muri izo […]
Rwamagana:Umwana azatungwa nicyo ashoboye kuruta icyo yize-Ibyagarutsweho mu gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri bo muri Authentic International Academy (Amafoto)

Ishuri rya Authentic international academy Mwurire ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 56 basoje ibyiciro 3 by’amashuri y’inshuke banazitanga kubandi 32 basoje amashuri abanza bitegura gukora ikizamini cya Leta kibinjiza mu mashuri yishumbuye(Troc Commun) babwirwa ko Umwana atazabeshwaho nibyo yize kuruta icyo ashoboye. Ibi byabaye kuwa gatanu w’icyumweru twasoje Taliki ya 04 Nyakanga 2025, bibera mu karere […]
Umushumba Mukuru wa ADEPR yamuritse igitabo cy’indirimbo za Korali Gasave asobanura impamvu yo gutabaza Imana ngo irengere isi (Amafoto )

Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie yamuritse igitabo cya mbere cy’indirimbo za Korali Gasave anasobanura impamvu dukwiye gusengera isi zirimo kuyisabira kugira ngo abayituye bose bakire ubuntu bw’agakiza Imana yatanze kuko ibi byaba ibisubizo birangiza ibibazo byose isi ifite. Umushumba Mukuru wa ADEPR yabigarutseho Kuri iki cyumweru Taliki ya 06 Nyakanga 2025 ubwo […]
Abarokore mujye musenga ariko musige umwanya wo kuganira nabo mwashakanye kuko nimurangara inzoka izavuga-Apostle Mignonne Kabera (Video)

Apostle Alice Mignonne Kabera umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family Church akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Women Foundation Ministries yahuguye abashakanye ko bakwiye kujya bagenera umwanya abo bashakanye bakaganira kuko inzoka yaganirije Eva mu ngobyi ya Edeni yinjiriye kuburangare bwa Adamu utari wamuhaye igihe cyo kuganira nawe. Apostle Alice Mignonne Kabera ibi yabivugiye mu materaniro yo […]
Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe yavuze uko yahuye na Mama wa Miss Kenza Johanna akamuhanurira ko umwana we azaba Nyampinga w’Ububirigi

Mu giterane gikomeye kiswe “Injira mu gihe cyawe ” Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe ari gukorera mu gihugu cya Suedeen yabwiye abantu uburyo Imana iyo uyizeye ikora ibihambaye utatekerezaga maze atanga urugero rw’uburyo yahuye n’umubyeyi wa Miss Kenza Johanna Ameloot akamuhanurira ko umwana we azaba Nyampinga w’ububirigi mu mwaka wa 2024 kandi bikaba ukoð yabihanuye. Rev.Prophet Erneste […]
Suedeen:Rev.Prophete Erneste yatangije igiterane arangira abantu inzira nyayo yo kwakira ibitangaza anirukana imyuka ibuza abantu kwinjira mu gihe cyabo (Video)

Umukozi w’Imana Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe yakuriye abantu inzira ku murima ko mu gihe baba batagoroye inzira zabo ngo bihane by’ukuri nta mirimo n’ibitangaza by’Imana bakwitega kwakira maze asenga yirukana imyuka ibuza abantu kwinjira mu gihe cyabo. Uyu mushumba umaze kuba ikimenywa na benshi kubera imirimo ikomeye Imana imukoresha n’ubuhanuzi bwe butajya butinda gusohora,ibi yabivugiye ku […]