Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asobanuye impamvu Leta iri gukora umukwabo mu nsengero
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko gufunga insengero zitujuje ibisabwa biri gukorwa mu rwego rwo kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho kandi hagamijwe umutekano w’Umunyarwanda. Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura riri gukorwa, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko […]
Itorero umuriro wa Pentecote ryiyomoye kuri ADEPR ryahagarikiwe ibikorwa byose na RGB ibaziza guteza igikuba muri rubanda
Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, kubera ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo ndetse no kwigisha inyigisho ziyobya zidindiza iterambere ry’abaturage. Iyo uvuze itorero umuriro wa Pentecote benshi bibuka Agakombe muri ADEPR kuko ryabayeho nyuma yuko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ari umushumba […]
Musanze:Leta yafunze insengero 185 zitujuje ibisabwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwemeje ko bwafunze insengero 185 zitubahirije ibisabwa muri 317 zibarizwa muri ako Karere. Izi nsengero 185 zo mu Karere ka Musanze, zafunzwe biturutse ku bugenzuzi bwakozwe na RGB, aho barebaga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa birimo ubumenyi bw’abayoboye izo nsengero, isuku y’aho, parikingi, ubwiherero no […]
Kirehe:Theo Bosebabireba na Thacien Titus bahatambutse bemye mu giterane cyakirijwemo abasaga 10,000-AMAFOTO
Igitarane cy’iminsi itatu cyiswe “Mahama Revival and Miracles” cyabereye mu nkambi ya Mahama, cyatanze umusaruro ushyitse kuko abarenga ibihumbi 10 bakiriye agakiza. Iki giterane cy’Ububyutse n’Ibitangaza cyateguwe na Baho Global Mission yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa na Rev. Baho Isaie, cyatangiye kuwa Gatanu tariki 26 Nyakanga kugera ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024, kibera mu nkambi […]
Umuryango wa World Mission Frontier wizihije imyaka 30 umaze mu Rwanda ushimirwa uruhare rufatika wagize mu bihe bikomeye(Amafoto)
Umuryango wa Gikirisitu wa World Mission Frontier_Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 30 umaze ukorera mu Rwanda ushimirwa uruhare rufatika wagize mu bihe bikomeye bya nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 unasabwa gukomeza ibikorwa by’Ubutwari. World Mission Frontiers-Rwanda yashinzwe mu Kwakira 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ishingwa n’Umumisiyoneri w’Umunya-Koreya y’epfo akaba n’Umunyamerika utuye […]
Umuhanuzi wahanuye urupfu rw’umwamikazi Elizabeth yahanuye italiki n’igihe umwami Charles III azatangira
Amezi make mbere y’uko uwari Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II apfa hari umwe mu bakoresha internet wanditse kuri Twitter itariki azapfiraho kandi biba impamo, ndetse anagaragaza ko Umwami Charles III urwaye kanseri azapfa mu 2026. Logan Smith yari yatangaje mbere ko Elizabeth II azapfa tariki 8 Nzeri 2022, agasimburwa na Charles, kandi koko ntibyatinze kuba […]
Mbere yo kwitaba Imana Dorimbogo yasabye imbabazi abo yahemukiye
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi, ubwo yari azanwe mu bitaro bikuru bya Kibuye kunyuzwa mu cyuma. Aya makuru y’inshamugongo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024. Uyu mukobwa wari warabaye kimenyabose ku mbugankoranyamba yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku […]
Mahama:Igiterane cy’ububyutse cyatangiranye n’umuganda n’umupira,abagore n’urubyiruko bungukira mu mahugurwa bahawe (Amafoto)
Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mahama hakomeje kubera igiterane cy’ububyutse cyatangiye hakorwa umuganda rusange mu rwego rwo kwita kw’isuku ndetse hanakinwe umupira w’amaguru mu ntego yo kwiyegereza urubyiruko ngo rubwirizwe ubutumwa bwiza hanaba amahugurwa y’urubyiruko n’abagore. Iki giterane cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa wa Baho Global Mission ku bufatanye na mpuzamatorero y’amadini n’amatorero akorera mu […]
Meddy yavuze uko yafashe umwanzuro wo kuva muri Secural Music akirundurira muri Gospel
Umuhanzi Ngabo Médard Jobert, [Meddy] wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubuhamya ku rugendo rwe rwo kwiyegurira Imana ndetse asubiza abamwandikira bamubwira ko yabatengushye kubera icyemezo yafashe cyo kureka umuziki usanzwe. Ubwo Meddy yafataga icyemerezo cyo kureka umuziki wa secular hari abakurikira muzika nyarwanda bavuze ko uru ruganda ruhuye n’igihombo gikomeye ndetse atengushye […]
Ese umuntu wakoze (DIVORCE) azajya mw’ijuru ?: igisubizo cya Pastor Antoine Rutayisire
Rev.Dr.Canon Antoine Rutayisire, yavuze ko gutandukana kw’abashakanye(Divorce), ntaho bihuriye n’ijuru kuko na Bibiliya hari aho yemerera umuntu gutandukana nundi. Uyu mushumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ibi yabitangarije mu rusengero rwa (Kingdom Minded Church), ruherereye mu mujyi wa (Edmonton) mu gihugu cya Canada, ubwo yari mu nyigisho zabubatse ingo, aho bagendaga banamubaza ibibazo bitandukanye bishingiye ku […]