Musanze:Urukiko rwisumbuye rwashimangiye igifungo cy’iminsi 30 kuri Musenyeri Dr.Sam Mugisha
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kuri Musenyeri Dr. Mugisha Samuel wa EAR Diyosezi ya Shyira nk’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwari rwabitegetse. Mu isomwa ry’urubanza ku iburanisha ry’ubujurire bwari bwatanzwe na Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Shyira mu itorero Angilikani, ryabaye ku wa 17 Werurwe […]
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yiyemeje gusaba Leta ko za kiliziya zujuje ibisabwa zafungurwa
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko igiye gusaba Leta ko za kiliziya zifunzwe ariko zamaze kuzuza ibisabwa zafungurwa. Byavuye mu myanzuro y’Inteko Rusange ya 173 y’inama isanzwe y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateranye iminsi itatu kuva ku wa 11-14 Werurwe 2025. Ni inama yahuje Abepiskopi batandukanye, iyoborwa na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi […]
Kaminuza ya Kibogora Polythechinic yateje Bombori bombori hagati y’ihuriro ry’ababyeyi n’itorero rya Methodiste Libre
Bombori bombori,induru n’impuruza bikomeje kwiyongera mu karere ka Nyamasheke mw’itorero rya Methodiste Libre Rwanda bituruka ku kibazo cya Kaminuza ya Kibogora Polythechinic itorero ryita iryayo mu gihe hari ihuriro ry’ababyeyi ryibumbiye mukitwa APMLPE((Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’Education) rivugako aribo bashinze iyi Kaminuza ahubwo nyuma bagatungurwa n’uburyo itorero ritinyuka kuyita iyaryo. […]