Cardinal Ambongo yasabye Leta kuganira na M23
Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Fridolin Cardinal Ambongo, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwemera kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuko ari byo byagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu. Ni ubusabe yatanze yisunze imyanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe iherutse guhuza abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika […]