Rev.Dr.Silas Kanyabigega aragusobanurira Intambwe 4 ziterwa kugira ngo umuntu abe ahindutse by’ukuri
Rev.Pastor .Dr .Silas Kanyabigega umushumba mukuru w’itorero rya Free Methodiste muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba azwiho gutanga ubutumwa abinyujije kumbuga nkoranyambaga nka Radio Kwizera agira Online na Youtube Chanel ya Kwizera Yesu TV ndetse no kuzindi mbuga z’ikoranabuhanga, aho uyu munsi yafashije abantu gusobanukirwa Intambwe 4 ziterwa kugirango umuntu abe ahindutse by’ukuri, mbese yihannye […]
Pasiteri Ramjaane Joshua yasuye Umugore wa Nyakwigendera Pastor Theogene amugabira inka
Pasiteri Ramjaane Joshua Niyoyita wamamaye ubwo yari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru mu Rwanda icyakora kuri ubu akaba asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagabiye inka umugore wa nyakwigendera Pasiteri Théogène Niyonshuti wari uzwi ku izina rya Inzahuke. Ni igikorwa Ramjaane Joshua yakoze kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 ubwo yari amaze gusura umuryango wa […]
Niki cyo kwitega ku gitaramo ‘Imana iratsinze Season 2’ cya Korali Jehovah Jireh?
Korali Jehovah Jireh imwe muri zifite amateka akomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, igiye gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo bise ‘Imana iratsinze’. Iki gitaramo ku nshuro ya mbere cyabereye mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2023, aho cyasize hihannye abarenga 100 ndetse imbaga y’abantu benshi ihembutse. […]
Niba mushaka ko duhangana turiteguye-Perezida Kagame abwira abanyamadini kubyo gufunga insengero
Perezida Paul Kagame yasabye abanyamadini bamaze igihe banenga icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa gucisha make cyangwa nawe agahangana nabo, cyane ko ibyo Leta ikora biri mu nyungu z’Abanyarwanda. Mu minsi ishize, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwakoze ubugenzuzi ku nsengero zisaga ibihumbi 14, bigaragara ko 70% byazo zitujuje ibisabwa bityo zirafungwa. […]
Amb.Busingye yanyuzwe cyane n’ivugabutumwa Apôtre Mignonne, Israel Mbonyi na Aime Uwimana bakoreye mu Ubwongereza-AMAFOTO
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi na Aime Uwimana bahuriye ku ruhimbi mu biterane by’iminsi ibiri bakoreye mu Mujyi wa London mu Bwongereza ku butumire bw’Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera. Ryari ivugabutumwa ryagutse kuko ryabaye mu gihe cy’iminsi ibiri. Ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, no mu […]