Mu marira menshi umuvugabutumwa Nibishaka Theogene yatakambiye urukiko.

Umuvugabutumwa Nibishaka Théogène ukurikiranyweho ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha hifashishijwe ikoranabuhanga yasutse amarira mu rukiko, asaba gukurikiranwa ari hanze. Mu rubanza rwabaye ku wa 5 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bibiri yakoze mu bihe bitandukanye. Bwagaragaje ko yabikoze yifashishije imiyoboro ya Youtube irimo Umusaraba TV, Impemburo TV na […]

Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda agiye gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho

Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda bategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, aho azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse hakazanasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Pologne rigaragaza ko Perezida w’iki gihuhu azagera i Kigali ku wa Kabiri tariki […]

Pasiteri Mpyisi yashyinguwe, hatangizwa umushinga wamwitiriwe uzajya utanga Bibiliya.

Pasiteri Ezra Mpyisi uheruka kwitaba Imana yashyinguwe, umuryango we utangiza umushinga wo kuzatanga Bibiliya wiswe “Pastor Mpyisi Bible Foundation” uzafasha muri gahunda yari yaratangije mbere y’uko y’itaba Imana. Ubwo yasezerwagaho mu rugo, bamwe mu babanye nawe, bagaragaje amarangamutima menshi bitandukanye n’iminsi yari ishize hizihizwa ubuzima bwe. Umuhango wo kumusezera witabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye barimo […]