Usengimana Danny wabaye Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yabatirijwe muri Canada aho asigaye atuye n’umuryango we.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mugabo yasangije abamukurikira amashusho abatirizwa mu mazi menshi, ayakurikiza amagambo agira ati “No kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu Isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye.”
Muri Nyakanga 2023, ni bwo Usengimana yasanze umugore we muri Canada, nyuma yo gusa nk’usezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Uyu mugabo afatanyije na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ baherutse gufungura irerero ryigisha umupira w’amaguru bise ‘Bright Football Academy’, riherereye i Rugende mu Karere ka Kicukiro.
Usengimana yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Isonga FC, Police FC, APR FC, mu gihe hanze yanyuze muri Singida Black Stars na Tersana Sporting Club yo mu Misiri