United Pentecost Holy Spirt Church of Australia ryatumiye Rev.Usabwimana Samuel kubafasha kwizihiza Pentecote 2025 (Zoom ifunguye kuri twese)

Itorero rya United Pentecost Holy Spirit Church of Australia mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentecote ryatumiye Rev.Pastor Usabwimana Samuel n’umuhanzi Hakizimana Evaliste mu materaniro azabera kw’ikoranabuhanga hifashishijwe uburyo bwa Zoom Meeting akazayoborwa na Pastor Jeremiah umushumba mukuru w’iri torero.

Iyo uvuze Pentecote uba ushatse kuvuga igihe umwuka wera yamanukiye intumwa ubwo bari bateraniye hamwe mucyumba i Yerusaremu bategereje isezerano ry’umwami Yesu maze umwuka wera akabananukira bagatangira kuvuga indimi nshya maze Petero abwira abantu bose bari bateraniye aho ko Yesu bishe ariwe ukoze ibyo maze benshi bakira agakiza bihita biba umunsi mukuru w’itangizwa ry’itorero rya Kirisitu kumugaragaro.

Iri Torero rya Pentecost Holy Spirit Church of Australia rishingiye kuri aya mateka ryateguye amateraniro ahurirana nuyu munsi ngarukamwaka abakirisitu bibuka imanuka ry’umwuka wera bayaha intego igira iti :”Pentecote:Isabukuru y’itorero rya Kirisitu”

Aya materaniro azaba kuwa 07 uku kwezi kwa Kamena 2025 akazaba hafashishijwe uburyo bw’ikoranabunga kuri Zoom Meeting ifite Meeting ID ya 3762795239 na PASWORD ya UPHSC2023 akazatangira kuva kw’isaha ya saa tanu z’amanywa kubari mu Rwanda ,Marawi n’ahandi hatandukanye muri Afurika no kumugabane w’iburayi,mu gihe muri Amerika azaba ari kw’isaha ya saa cyenda za mugitondo naho muri Australia akazaba ari kw’isaha ya saa moya z’umugoroba .

Aya masaha agenda ahindagurika bitewe naho umuntu ari kuko hari ibihugu cyangwa imijyi iba iri kumugabane umwe ariko amasaha ntabe ahuye ijana kwijana aha birumvikana ko umuntu wese bitewe naho ari amenya azaba ari saa ngahe agendeye kw’isaha ya saa tanu z’amanywa mu Rwanda n’Iburayi.

Rev.Pastor Usabwimana Samuel watumiwe kubwiriza muri aya materaniro ni umwe mubigisha b’ijambo ry’Imana bakundwa n’abantu benshi kubera ubuhanya bwe n’amateka ye agira mw’iyobokamana no kurinda ubwere bw’itorero rya Kirisitu muri rusange,akaba azwiho kuba umunyakuri kandi akanga ikibi bituma uarogaruriye imitima ya benshi byumvikanako abazakurikira aya materaniro bazahura n’ibihe byiza bya Pentecote 2025.

Iri torero rya Pentecost Holy Spirit Church of Australia rikunze cyane gukora ivugabutumwa rinyuze mw’ikoranabuhanga cyane cyane hifashishijwe uburyo bwa Zoom Meeting kugira ngo bagere kubantu benshi kuko abayobozi b’amatorero n’amadini benshi bamaze gusobanukirwa ko gukora ivugabutumwa hifashishijwe E-Church(Church Online) bishobora kugira umusaruro mwinshi mu kuba ubutumwa bwiza bugera kubantu benshi.

Yesu Kirisitu akiri mw’isi yasize atsnze umurongo njyenderwaho nk’intego nkuru y’ivugabutumwa aho yavuze ngo ” Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”(Matayo 28:19-20).

Iyobokamana.rw na IYOBOKAMANA TV tuzakomeza kubibutsa no kubagezaho gahunda z’aya materaniro n’ivugabutumwa rikorerwa muri Pentecost Holy Spirit Church of Australia.

Iri torero ntirikoresha Zoom Meeting gusa ahubwo banakoresha iyi Youtube Chanel
Menya byinshi kuri aya materaniro ya Pentecote 2025 usobanukirwe amasaha bitewe naho uherereye
Rev.Pastor Usabwimana Samuel umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA