Umwunganizi mu mategeko wa Silas Ibya Yesu ni kumurongo yabuze murikiko

Urubanza rwa Ibya Yesu ni kumurongo rwabuzemo umwunganira mu mategeko

Nyuma yo kuregwa n’ubushinjacyaha ndetse agatabwa muri combi, umuhanzi Nzabaha Silas wamamaye oka Ibya Yesu ni ku murongo yagejejwe imbrue y’ubutabera naho umwunganizi we mu mategeko arabura.

Ni urubanza rwabaye nyuma y’ibyumweru bibiri atawe muri yombi acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ndetse no kumutererana mu nshingano zo kurera uyu mwana.

Silas yageze ku rukiko saa tatu n’iminota micye ari kumwe n’abandi bagororwa hanyuma ahita ajya mu cumba cy’iburanisha.

Ubwo yahamagarwaga ngo yiregure ku byaha acyekwaho n’ubushinjacyaha, Silas yavuze ko atiteguye kuburana ndetse avuga ko atiteguye gukuramo ingofero yari yambaye mu mutwe kubera uburwayi.

Silas kandi yahise akomerezaho avuga ko atifuza itangazamakuru mu rubanza rwe ariko umucamanza amubwira ko nta camera cyangwa ibifata amajwi bihari bityo ko icyifuzo cye kidafite ishingiro.

Yavuze kandi ko atabonye umwanya uhagije wo guhura no kuganira n’umwunganizi we mu mategeko hanyuma asaba ko urubanza rwe rwasubikwa.

Nyuma yo kubaza ubushinjacyaha icyo bubitekerezaho nabwo bukavuga ko ari uburenganzira bwe bwo kugina umwunganira mu mategeko, umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki 10 Kamena 2025.

Mu yandi makuru yamenyekanye, ni uko hari undi muntu watawe muri yombi nyuma yo kujya kureba uwakorewe icyaha amubwira ko Silas yafunguwe amusaba ko bajyana ariko undi atangira amakuru ku gihe.

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA