Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yitabye Imana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.

Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”.

Yavuze ko ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukorera Imana na Kiliziya. Yavuze ko mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo no gufasha abakene n’imbabare ndetse ko yabyishaga aho ari hose.

Imyaka ishize y’ubuzima bwa Papa Francis yaranzwe n’uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero. Ku wa 14 Gashyantare, Papa Francis yashyizwe mu bitaro ndetse bigeze ku wa 22 Gashyantare, ibiro bye bitangaza ko akomeje kuremba cyane ko yanashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka.

Ku munsi wakurikiyeho, abaganga batangaje ko impyiko ze zifite ikibazo. Muri iyo minsi, abakirisitu gatolika bo ku Isi cyane cyane ababa mu Butaliyani batangiye guteranira ku Ngoro ya Mutagatifu Petero bamusabira kugira ngo akire.

Hari bamwe banagiye mu bitaro yari arwariyemo i Roma, bamushyiriye indabo n’ibindi. Icyo gihe yamaze mu bitaro ukwezi, abaganga bamwitaho. Ijwi rye ryongeye kumvikana bwa mbere ku wa 6 Werurwe, ubwo hajyaga hanze amajwi ye ashimira abakomeje kumuba hafi mu burwayi bwe. Ati “Turi kumwe”.

Ku Cyumweru, amasaha make mbere y’urupfu rwe, yasuhuje abakirisitu mu misa ya Pasika, nyuma y’umunsi umwe ahuye na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance.

Iminsi 38 yamaze mu bitaro yarangiranye n’itariki ya 23 Werurwe ubwo yagaragaraga mu ruhame aseka ndetse anasuhuza abakirisitu bari bateraniye hafi y’aho yari ari ku ngazi y’ahitwa Gemelli.

Yavuye i Roma icyo gihe asubira i Vatican kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga cyane ko yari yasabwe gufata ikiruhuko cy’amezi abiri.

Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko

Papa Francis yitabye Imana nyuma y’imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

Ni we wari umushumba rukumbi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, watorewe izo nshingano akomoka muri Amerika y’Epfo ndetse ni na we wa mbere wabayeho akomoka mu muryango w’aba-Jesuites.

Apfuye nyuma y’uko yunze Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, nyuma y’imyaka myinshi umubano wayo narwo warajemo agatotsi kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2017, yahuye na Perezida Kagame, ndetse nyuma y’uwo muhuro, i​tangazo ryaturutse i Vatican ryavugaga ko ​yicishije bugufi, Papa Francis yasabye “Imana imbabazi ku byaha no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose barimo n’abihaye Imana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa” mu byabereye mu Rwanda.

Papa Francis yagaragaje “umubabaro ukomeye we bwite, uw’ubutaka butagatifu bwa Vatican ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”, anagaragaza kandi “ukwifatanya n’abahekuwe ndetse n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bihe bikomeye”.

Iryo tangazo kandi ryavugaga ko Papa Francis “yicishije bugufi yemera imyitwarire mibi yaranze ibyo bihe” ndetse “isiga icyasha isura ya Kiliziya”.

​Nyuma gato yo kubonana na Papa Francis, Perezida Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo agaragaza uburyo yakiriye neza imbabazi zasabwe. ​

Ati “Umunsi mwiza no guhura na Papa Francis…ibihe bishya mu mibanire hagati y’u Rwanda na Kiliziya. Kubasha gusabira imbabazi ibibi muri ubu buryo ni igikorwa cy’ubutwari.”

Papa Francis yavutse ku wa 17 Ukuboza 1936, avukira i Buenos Aires muri Argentine ku babyeyi w’abimukira bari bafite inkomoko mu Butaliyani. Amazina yahawe akivuka ni Jorge Mario Bergoglio, aho yari afite abavandimwe bane.

Yize amashuri mu iseminari ya Villa Devoto mbere yo kwinjira mu muryango w’aba-Jesuites mu 1958. Papa Francis kandi yari yarize amasomo y’iby’ubumenyamuntu mu gihugu cya Chile mbere y’uko asubira mu gihugu cye cy’amavuko kwiga amasomo nyobokamana.

Yahawe ubusaseridoti ku wa 13 Ukuboza mu 1969, agenda azamuka mu ntera kugeza ubwo mu 1973 yagizwe uhagarariye umuryango w’aba-Jesuites ku rwego rw’intara mbere yo kugirwa Arikiyepisikopi wa Buenos Aires muri Argentine, na mbere y’uko Papa Paull Yohana II amugira umukaridinali mu 2001.

Mu gihe cye cy’ubukaridinali, yaranzwe no gukemura ibibazo muri rubanda, kwicisha bugufi n’ubuvugizi ku bakene.

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA