Umushumba Mukuru wa ADEPR,Pastor Hortense Mazimpaka na Korali Jehovah Jileh bazafasha korali Impanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 30

Amakorali atandukanye arimo Jehovah Jireh Choir, n’abakozi b’Imana barimo Rev Isaie Ndayizeye, bategerejwe mu igitaramo gikomeye batumiwemo na Korali Impanda ya ADEPR SGEEM mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’ubuhamya, indirimbo n’ivugabutumwa.

Iki gitaramo cyiswe “Edot Concert & 30 Years Anniversary” kizaba tariki 21-24 Kanama 2025, kuri ADEPR SGEEM. Cyubakiye ku Cyanditswe cyo muri Yohana 15:27 havuga ngo “Kandi muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye”.

“Edot” ni ijambo ry’Igiheburayo risobanura “Ubuhamya”. Ni ijambo rifite uburemere bw’ivugabutumwa, ryerekana igisobanuro cy’uko buri wese agomba gutanga ubuhamya ku byamubereyeho n’uko yabonye Imana mu rugendo. 

Ku munsi wa gatatu w’ibyo bitaramo, hazaba igikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho by’indirimbo za Korali Impanda kugira ngo abakunzi bazo batari hafi babashe kuzibona, bahemburwe nazo ndetse zigere no kubandi bagikeneye ubutumwabwiza.  

Umunsi usoza icyo cyumweru uzasozwa n’igitaramo cy’ivugabutumwa cyiswe “Edot Concert”, aho indirimbo, ubuhamya n’ijambo ry’Imana bizahuzwa n’amateka ya Korali no guha Imana icyubahiro.

Muri iki gitaramo, korali Impanda yatumiye andi makorali atandukanye arimo Jehovah Jireh choir, Ijwi ry’Umwami, Lunchour Worship Team/Nyarugenge, Hermon Choir, Goshen Choir, Naioth Choir, Bethifague Choir na Maendereo Choir.

Iki giterane kizitabirwa kandi n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, Pastor Hortense Mazimpaka, Pastor Jean Claude Rudasingwa, Pastor Binyonyo Mutware Jeremie, Rev Pastor Valentin, Pastor Uwimana Claude na Pastor Bwate David ari nawe uzaba uzakira iki gitaramo {Host}.

Korali Impanda iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa, yatangiye mu mwaka wa 1995, hashize umwaka umwe Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, icyo gihe u Rwanda rwari mu gahinda kenshi, abantu bafite ibikomere bikomeye ku mutima n’imibereho itifashe neza.

Ni muri urwo rwego mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda – SGEEM, hatangiye itsinda rito ry’abantu 15 baririmbiraga mu cyumba cy’amasengesho cyasengeraga aho SGEEM nyine iryo tyinda rero nyuma ryaje kwitwa korali Impanda, bivuga ijwi rirangurura ribwira abantu kwihana bakava mu byaha, bafite umutima wo gusana, gukomeza no kubyutsa ibyiringiro binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.

Abatangije Korali Impanda bayishinze bafite intego yo Kuba igikoresho cy’Imana mu guhamagarira abantu kwakira agakiza, gukizwa no kugenderera mu mucyo. Izina “Impanda” rifite ubusobanuro bwinshi twavuga nko kuburira, guhamagara, wibutsa, kandi ushyira abantu ku murongo. 

Bahereye ku ndirimbo zisanzwe zanditse mu bitabo by’indirimbo bikoreshwa mu itorero ADEPR hayuma bagenda bandika izindi zivuga ubutumwa zishingiye kuri Bibiriya, bakoresha amajwi n’umutima ukunze bigaherekezwa n’amasengesho menshi bigatuma ubutumwa bukora ku mitima ya benshi ndetse bituma korali igira abakunzi benshi kugeza nubu.

Mu myaka 30 ishize, Korali Impanda yagiye ikura mu mubare, mu bushobozi, no mu buryo bwo gukorera Imana. Ubu imaze kuririmbamo abarenga 300 mu bihe bitandukanye ubu kand ifite abaririmbyi barenga  146  muri iki gihe.

Haba  abatuye kure y’aho ikorera, abagiye kuba mu mahanga, ndetse  n’abashoje urugendo rwabo mu isi,  bose bagize uruhare rukomeye mu gutuma Impanda iba korali iriyo uyu munsi.

Indirimbo za Korali Impanda ni ubutumwa buvugwa mu buryo bwimiririmbire inogeye ugutwi kandi zitanga ubutumwa buhamagara abazumva kuza kuri Yesu Christo kandi zandikwa zivuye ku butumwa bw’ijambo ry’Imana.  

Korali Impanda yakoze indirimbo nyinshi zanditswe n’abaririmbyi bayo, bamwe bakagira impano yihariye yo kwandika no gucuranga mu buryo buramya Imana bigatuma zinyura abantu benshi mu biterane, mu nsengero, mu bigo by’amashuri, no mu ngo, bamwe bazumva bagakizwa, abandi bagakomera mu kwizera, abandi bakava mu bwigunge. Kuri ubu korali Impanda ifite imizingo itatu y’indirimbo z’amajwi n’ebyiri z’amajwi n’amashusho. 

Korali Impanda yakoze ingendo z’ivugabutumwa bwiza ahantu henshi mu gihugu cy’u Rwanda ivuga ubutumwa bwiza haba ku butumire bwandi makorari cyangwa ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta. Murizo twavuga:

Urugendo rw’ivugabutumwa mu kirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe muri 2014; Urugendo rw’ivugabutumwa mu kirwa cya Nkombo muri 2023; Urugendo rw’ivugabutumwa mu igororero rya Mageragere. 

Korali Impanda kandi yakoze Ivugabutumwa ngiro ahantu hatandukanye mu gihugu, twavuga: Kuzana umuriro w’amashanyarazi mu mudugudu w’abana b’imfubyi mu murenge wa Kinyinya; Gusana urusengero mu itorero rya Rushubi mu Rurembo rwa Muhoza no Gufasha amakorari atandukanye mu bikorwa byo kugura ibikoresho byamuzika n’ibindi. 

Korali Impanda yagize abayobozi batandukanye muriyo myaka yose, ari nabo batangaga umurongo w’ibikorwa mu gihe cyabo. Muri bo twavuga: Pastor Habimana Charles (President wa mbere), Late Makembera Anastase, Ndatabagabo Alexis, Vumiliya Marie Claire, Rusatira Emmanuel, Zabanyinshi Jean Baptiste, Niyigena Louis, Rulindabake Emmanuel na Murenzi Odette ari nawe Muyobozi wa Korali Impanda muri iki gihe.

Uko ubuyobozi bwagiye busimburana bitewe nigihe, intego n’umurongo Umuyobozi yahaga abaririmbyi, ntibyahindutse byakomeje kuba kurangurura no kubwira abari hafi n’abari kure ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Korali Impanda yagiye inyura mu bihe bigoye ariko ku bwo kwizera Imana bigatambuka, umucyo ukongera kuboneka. Muri byo twavuaga:

Urupfu: Kimwe n’abandi bose, bamwe mu baririmbyi ba korali Impanda bagiye basoza urugendo mu isi bigatera ibihe by’umubabaro ukomeye muri korali; aha twavuga nk’urupfu rwa Makembera Anastase wabaye umwe mu nkingi za mwamba za korali akaza gutabaruka mu mwaka wa 2022. Urupfu rwe rwashegeshe cyane korali Impanda. 

Mu bihe bitandukanye hagiye habayeho igabanuka ry’abaririmbyi kubera impamvu z’akazi, amashuri, no kwimuka ku bw’ubuzima. Ibindi bihe bigoye byashegeshe Korali Impanda ni amikoro adahagije mu bifatika cyane cyane mu bikoresho by’ivugabutumwa.

“Gusa muri byose, Imana yagiye yigaragaza nk’umurengezi wa korali Impanda maze inzitizi zose ikazinyuramo mu isengesho, ukwihangana,gushima Imana,  ubufatanye n’itorero, no kwibutsa intego y’ihamagarwa ryayo” Murenzi Odette aganira na inyaRwanda.

Bimwe mu byo Korali Impanda izwiho byagiye biranga amateka yayo mu myaka 30 ishize twavuga: Indirimbo zishingiye kuri Bibiliya; Gusenga no kuyoboza Imana inzira; Ivugabutumwangiro cyane cyane mu duce tw’igihugu gifatwa nk’ibyaro, Urukundo no gufashanya hagati y’abayigize n’abafatanya bikorwa, no Gufasha ababaye

Korali Impanda iracyakomeje kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo no guhamagarira abantu kuva mu byaha; muri uwo murongo rero, ibikorwa bizakomeza mu byiciro n’amatsinda ayigize nka: 

Gukomeza kwakira no gutoza abaririmbyi bashya bafuza gutanga  umuhamagaro wo gufatanya nabasanzwe gukora uwo murimo; Kwandika izindi ndirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana no kubungabunga neza izihari harimo kuzishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho kugirango zigere hose;

Gukomeza ivugabutumwangiro, aho biri ngombwa hose mu gihugu no hanze yacyo; Gukurikirana no gufasha mu rugendo rw’agakiza abakira Umwami Yesu aho Korali yavuze ubutumwabwiza no Gutegura ibikorwa bitanga ubuzima n’icyizere cyane cyane mu bafite ubushobozi buke bw’imibereho.

Ubuyobozi bwa Korali Impanda n’abayigize bose muri rusange barashima Imana yadushoboje kandi ikabana na Korali muri uru rugendo rw’imyaka 30 ishize ibayeho kandi ikora umurimo w’ivugabutumwa bwiza no guhamagarira abantu kuva mu byaha.

Bati “Turashimira igihugu cyacu, itorero rya ADEPR n’abayobozi baryo n’itorero rya SGEEM ikoreramo umurimo by’umwihariko; turashimira kandi abafatanyabikorwa baduhora hafi mu bikorwa byose. Imana ibaduhere umugisha, ibagurire imbago, ibahe amahoro.”

Impanda Choir yateguye igitaramo gikomeye yise “Edot Concert & 30 Years Anniversary”

Jehovah Jireh Choir iri mu makorali yatumiwe muri iki gitaramo cya Impanda Choir

Impanda Choir yateguye igitaramo kidasanzwe izizihirizamo isabukuru y’imyaka 30

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA