Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda utangaza ko abakomeye bakomeza abatarakomera biturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Pasteur Viateur Ruzibiza, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yabigarutseho mu kiganiro uyu muryango wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025.
Yabivuzeho ubwo yatangazaga gahunda Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufite ku wa Gatatu, ijyanye n’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Pasiteri Ruzibiza yavuze ko uyu muryango uzibuka abari abakozi bawo. Binashimangirwa kandi n’ubutumire bwatanzwe n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda Antoine Cardinal Kambanda.
Ruzibiza yagize ati: “Hano twari dufite abantu 4 bakoraga mu Muryango wa Bibiliya; bamwe ari abakozi bahoraho, abandi ari abakozi mu nzego z’ubuyobozi.
Tuzagira igihe cyo kongera kubibuka, kuzirikana imirimo yabo, ineza yabo, ibyo batugejejeho mu gihe bari bagifite impano y’ubuzima ariko kandi ni n’umwanya wo kongera kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Akomeza agira ati: “Abakomeye bakomeze abatarakomera, twite ku mfubyi, abapfakazi, inshike n’abandi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urasaba abanyamuryango bawo, abakozi, abayobozi mu nzego zitandukanye, inshuti n’abavandimwe mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kizaba ku wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, Saa munani ku cyicaro cy’Umuryango ku Kacyiru.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza, avuga ko ayo masaha bazaba batangiye umuhango wo kuzirikana ubuzima bw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Nimuze twongere dufatanye Kwibuka kandi Twiyubaka kandi dukomeze kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo tuzakomeze kubaka igihugu kizima, umuryango muzima, abana bacu tuzabarage igihugu cyiza “
Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda busaba buri wese kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya, bukanibutsa ko icyaha cya Jenoside kidasaza.
