Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utigira ibi bintu 10 kuri Dawidi ntaho ataniye na ba Sagihobe

Mu mateka y’abantu bakunze Imana mu buryo bwihariye, Dawidi ni umwe mu bagaragaje neza uko umuntu ashobora gukoresha impano ze mu kuramya no guhimbaza Imana.

Yari umwami, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umugabo uvugwa ko “ari umuntu uhwanye n’umutima w’Imana” (Ibyakozwe 13:22).

Uyu mugabo yanditse indirimbo (Zaburi) zitarangiye kuririmbwa kugeza ubu.

Niyo mpamvu buri muririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akwiriye kwigira byinshi kuri we.

Dore ibintu 10 bikomeye abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana b’iki gihe bakwiye kwigira ku muramyi Dawidi.

  1. Kuba Umuntu Uhwanye n’Umutima w’Imana

Dawidi ntiyaririmbiraga abantu, yaririmbiraga Imana.Yashakaga kwishimira Imana, atari ukunezeza abandi.

Umuririmbyi mwiza agomba kwita ku mutima we mbere y’amajwi ye. Kuramya by’ukuri bitangira mu mutima utekanye imbere y’Imana.

  1. Kuririmbira Imana mu Bihe Byose

Dawidi yaravuze ati: “Nzahimbaza Uwiteka igihe cyose” (Zaburi 34:2).Yarahimbazaga mu gihe cy’intambara, mu gahinda, ndetse no mu byishimo.

Umuririmbyi nyarwo aririmba Imana atitaye ku bihe arimo, kuko kwizera kwe kutava ku byamubayeho, ahubwo gushingiye ku Mwami akorera.

  1. Kuramya mu Kuri no mu Mwuka

Dawidi ntiyashakaga imihango, ahubwo yashakaga ubusabane bw’ukuri n’Imana (Zaburi 51:18–19).

Umuririmbyi agomba kuririmba akurikije ukuri k’umutima we, atari uko abantu bamureba cyangwa bamushima.

  1. Gukoresha Impano Nk’Ituro ryo Kubahisha Imana

Dawidi yakoresheje inanga ye mu kuririmbira Imana (1 Samweli 16:23).Ijwi, gucuranga, kwandika indirimbo ,byose bigomba kuba ibikoresho byo kugaragaza icyubahiro cy’Imana, si uburyo bwo kwiyamamaza.

  1. Kuba Umuntu Wihana kandi uca Bugufi

Dawidi yakoze amakosa akomeye, ariko ntiyigeze yirata; yihannye abikuye ku mutima (Zaburi 51).Umuririmbyi mwiza yirinda kwishyira hejuru. Iyo Imana imukuye ahantu, ntasubiza icyubahiro kuri we, ahubwo agisubiza ku Mana.

6.Kugira Ubusabane Bukomeye n’Imana

Indirimbo za Dawidi zari ikimenyetso cy’ubuzima bwe bwo gusenga no kuganira n’Imana.Abaririmbyi bakwiye kugira igihe cyabo bwite cyo gusenga, gusoma Ijambo ry’Imana, no gutekereza ku byo Imana ikora, kugira ngo indirimbo zabo zibe zivuye ku mutima wuzuye Roho w’Imana.

  1. Kwandika Indirimbo Zifite Ubutumwa

Zaburi za Dawidi zifite inyigisho, ubuhamya n’amateka agaragaza imbaraga z’Imana.

Umuririmbyi mwiza ahanga indirimbo zifite inyigisho, zubaka, zihana, kandi zigarura abantu ku Mana. Si indirimbo zo gushimisha amatwi gusa, ahubwo ni iz’ukuri kw’Imana.

  1. Gukorana Umurava n’Umwete

Dawidi yabyinnye imbere y’Uwiteka n’umutima wose (2 Samweli 6:14).Kuramya Imana bisaba gutanga byose, imbaraga, igihe, n’umutima.

Umuririmbyi uha Imana byose arushaho guhesha Imana icyubahiro gikwiye.

  1. Gukunda Abantu n’Igihugu

Indirimbo za Dawidi zubakaga umuryango w’Imana, zigaragaza urukundo n’impuhwe.

Umuririmbyi agomba gukunda abantu aririmbira, akamenya ko indirimbo ze zigira uruhare mu kubaka imitima, gutanga ibyiringiro no guhumuriza abababaye.

  1. Kumenya ko Impano Iva ku Mana kandi Igomba Kugarura Icyubahiro ku Mana

Dawidi yamenyaga ko byose ari Ubuntu bw’Imana.Umuririmbyi akwiye kumenya ko ijwi rye, ubuhanga bwe, n’amahirwe yo kuririmba ari impano y’Imana.

Icyubahiro cyose kigomba kugaruka ku Mana, si ku muntu.Dawidi adutoza ko kuririmba ari umurimo wera, atari imyidagaduro.


Kuramya ni uguhuza umutima n’Imana, kwereka isi ko Imana ari yo yonyine ikwiye icyubahiro.

Umuririmbyi ugerageza kuba nka Dawidi aba ari“umutima w’Imana mu isi.” Imana ikeneye abaririmbyi batari gusa abashoboye, ahubwo abafite imitima yera, yuzuye urukundo n’umurava wo kuyihimbaza.

Share:

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA