Umuramyi Kwitonda Valentin yashyize hanze indirimbo ishimangira urukundo Kristo yakunze abantu

Umuramyi Kwitonda Valentin yafashe inanga araririmba yongera kwibutsa abantu urukundo Kristo yabakunze, mu ndirimbo yise “Ndamukunda”

Ni indirimbo yiganjemo urukundo rwa Yesu, aho uyu muhanzi atangira agira ati “Nahamirijwe yuko nakunzwe bidasanzwe, kubw’umusaraba nahindutse icyaremwe gishya”.

Inyikirizo y’iyi ndirimbo igira iti “Narababariwe rwose nahindutse umwere, Yesu warakoze kubwo kunshunguza urupfu rubi”.

Mu gusoza uyu muramyi asoza yibutsa abantu urukundo Kristo akunda abantu ko ntacyintu cyagereranwa narwo, kuko ntakintu na kimwe yarebyeho ajya gukunda abantu.

Kwitonda Valentin ni umwe mu banyempano batanga ikizere muri Gospel

Mu kiganiro iyobokamana twagiranye na Kwitonda Valentin yatubwiye ko ubutumwa nyamukuru yaragamije gutanga muri iyi ndirimbo, ari ukwibutsa abantu urukundo Kristo yabakunze, bityo ko nabo bakwiye kumukunda no kumugandukira.

Yakomeje atubwira ko nyuma y’iyi ndirimbo abitse akandi gaseke kibindi bihangano , ateganya gushyira hanze mu minsi iri mbere.

Mu gusoza Kwitonda Valentin yatubwiye ko intego nyamukuru ye mu muziki wo kuramya Imana, ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera ku bantu benshi.

Ati “Intego zanjye ndifuza kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu cyane ko ari nawo mukoro Yesu yadusigiye ajya kujya mwijuru ,rero ndifuza kuba nageza ubutumwa bwiza kwisi hose”.

Kwitonda Valen ni umusore uvuka mu karere ka Rusizi, iyo muganira akubwira ko kuririmba ari ibintu yatangiye gukunda akiri umwana muto. Mbere yuko atangira kuririmba ku giti cye uyu musore yanamenyekanye cyane muri Korali Betania ikorera umurimo w’Imana I Gihundwe.

Uyu musore avuga ko abahanzi bose bavuga Ubutumwa bwiza abakunda ariko ariko byumwihariko agafatira urugero kuri Nataniel Bassey wo muri Nigeria.

Reba indirimbo nshya ya Kwitonda Valentin, yise”Ndamukunda

ati”

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA