Umuramyi Fabrice Nzeyimana asanzwe ayoboye itsinda ribarirwamo abaramyi batandukanye muri Africa yatanze ubutumwa buteguza indirimbo nshya yise “Ibyiringiro (Ivyizigiro) ” yavuzeko kuriwe ariyo ndirimbo y’ibihe byose ndetse avugako niyo yaba atakiriho ariyo yazahagararira izo abantu bazajya bamwibukiraho.
Ibi uyu muririmbyi w’umunyagikundiro kinshi aterwa n’ubuhanga n’umuhate akunda umurimo w’Imana kandi byose akabikora yicisha bugufi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook n’izindi zitandukanye .
Muri aya magambo uyu muririmbyi yanditse agira ati :” Indirimbo tugiye gushyira hanze kuri uyu wa gatanu sa sita ntekereza ko ariyo ndirimbo yanjye y’ibihe byose, niyo ndirimbo irimo ubutumwa bwose nakwfuza kubwira Imana, kubwira abantu cyangwa kubwirwa, niyo ndirimbo nifuza ko n’igihe nazaba ntakiriho muzayinyibukiraho.

Ati:” Ibi mvuze byuko ariyo muzanyibukiraho mu gihe naba ntakiriho ndabizi ko Abanyafrika tudakunze kubuviga nyamara ariko kuri kuzuye kandi kudahinduka.
Fabrice Nzeyimana yakomeje ateguza abakunzi b’umuziki we ko gahunda ari kuri uyu wa gatanu abasaba kutazacikwa nayo ndetse no kuzamufasha kuyigeza kubandi ati :” Nufashwa nayo nawe uzadufashe kuyisangiza abandi kuko ndabizi neza ko muzayikunda kandi muzahemburwa nayo”.
Iyi ndirimbo yumvikanamo magambo y’ibyiringiro bidashira ko tuzabona umwami wacu amanutse mu bicu aje kutujyana kandi abapfuye bizeye bazazukana ubwiza butangaje basanganire umwami mu ndirimbo nshya.
ati:”Nzaririmba Halleluyq nzaba nambaye kudapfa ,nzahimbaza uwo mukiza ibihe n’ibihe mvuga ngo,Wera wera ni Yesu,Yicaye kuri ya ntebe
Wera Wera ni Umwami,Izina rye ryubahwe.
Fabrice Nzeyimana ateguje iyi ndirimbo Nshya mu gihe hashize iminsi 12 bashyize hanze indi ndirimbo nziza bise ngo “Umwami wanjye ” yaririmbanye n’itsinda rya Heaven Merodie abereye umuyobozi.


Reba Indirimbo Araganje mu gihe twitegura kwakira indi nshya y’ibihe byose kuri Fabrice Nzeyimana: