Mu gahinda kenshi Kamikazi Dorcas uririmba mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yagaragaje agahinda yatewe no kudahita yakira ko mukuru we Vestine agiye Kuva mu rugo rw’ababyeyi babo akajya gushinga urugo rwe.
ibi yabitangarije mu kiganiro bagiranye na shene ya YouTube ya MIE, aho banakomozaga ku gitaramo bafite mu gihugu cya Canada.
Mu gahinda kenshi, uyu muhanzi yavuze ukuntu yagowe no kwakira ko mukuru we yarongowe akamusiga wenyine. Yavuze ko yageze n’aho agira agahinda gakabije kuko atiyumvishaga ko Vestine yamusiga mu rugo wenyine.
Mu kiniga kinshi yagize ati”Byatangiye cyane kubura umuntu twakuranye, twahoranye, naganirizaga ibintu byose ariko ndamubura, nubwo ntamubuze ibihe byose”.
Uyu muhanzi yasoje avuga ko Vestine ari umuntu yakuze bakorana buri kimwe ku buryo kwakira ko agiye gushaka bagatandukana, kubyakira byamugoye cyane, kuburyo no kurya byabanje kumunanira, ariko ko kuri ubu yamaze kubyakira.
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe b’abahanzi bagezweho mu muziki wa Gospel nyarwanda. Batangiye urugendo rwabo mu 2018, bavuye mu kuririmba mu rusengero batangira gushyira hanze indirimbo zabo bwite.
Bamamaye mu ndirimbo nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, Ibuye”, zigaragaramo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gushimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bwa muntu.
Kuri ubu bari kwagura umuziki wabo binyuze mu ndirimbo zanditse no mu Kiswahili, mu rwego rwo kwagura ubutumwa bwabo ku ruhando mpuzamahanga.
Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada
Vestine na Dorcas bagiye guhera ibitaramo byabo mu Mujyi wa Vancouver

